U Burasirazuba: Ikizere cyo kubona umusaruro w’ibigori ni gicye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko ikizere cyo kubona umusaruro uhagije w’ibigori ari gicye kuko imvura yacitse hakiri kare no kuba hari aho abahinzi batahingiye igihe.

Ibigori byatangiye kuma bigitangira guheka kuburyo hari impungenge ko bishobora kutera
Ibigori byatangiye kuma bigitangira guheka kuburyo hari impungenge ko bishobora kutera

Mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba imvura yacitse mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Gicurasi 2023 bituma hatangira impungenge z’uko umusaruro w’ibigori ushobora kuba mucye cyane.

Guverineri Gasana avuga ko umusaruro w’ibigori ushobora kuboneka mu duce tumwe tw’Akarere ka Kirehe, Ngoma na Gatsibo kubera ko abahinzi bateye imbuto hakiri kare imvura icika ibigori byamaze guheka.

Ahandi ngo ni mu bishanga ndetse n’abahinzi bafite imirima iri hafi y’amazi kimwe n’abandi bahinzi barimo gufashwa kuhira.

Ati “Ibice bimwe bya Kirehe na Ngoma bahinze kare ndetse imvura igenda imyaka igeze ahantu heza n’agace ka Gatsibo bizaboneka ahandi rero ni mu bishanga ariko mu nkuke z’ibishanga n’imusozi ni ikibazo gikomeye cy’ibigori bizaba bikeya.”

Uturere dufite ibibazo cyane ni Nyagatare, Rwamagana, Bugesera na Kayonza ariko ngo ubuyobozi bw’Uturere bukaba burimo gufasha abahinzi kuhira aho bishoboka.
Kuri ubu ngo ibigori byinshi birimo kugaburirwa amatungo kugira ngo n’ubwo habuze umusaruro w’ibigori nibura haboneke umukamo w’amata.

Mu ngamba zihari zijyanye no guhangana n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikunze kuba ryinshi mu Ntara y’Iburasirazuba harimo ko abahinzi bakwiye guhingira igihe imvura ikiboneka, kwitabira gahunda yo kubika amazi kugira ngo bazaboneke uko buhira ndetse no gutera imbuto zihanganira izuba harimo imyumbati, ibijumba n’indi.

Abaturage kandi barasabwa kuzafata neza umusaruro mucye uzaboneka kugira ngo hirindwe amapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka