U Buhinde buzarushaho kuzamura ishoramari ry’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Preneet Kaur, aravuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura ishoramari ryarwo. Yabivuze ubwo Perezida Paul Kagame yamwakiraga mu biro bye kuri uyu wa Kane taliki ya 16/02/2012.

Madame Preneet yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwari rugamije guteza imbere umubano, ndetse no kureba uburyo ishoramari ry’u Buhinde mu Rwanda ryakwiyongera.

Ibikorwa bigomba kwibandwaho ni ibirebana n’ingufu z’amashanyarazi mu bigo byigisha imyuga bizwi nka VCT (Vocational Training Center), no kongera ingufu z’amashanyarazi muri rusange.

Minisitiri Preneet yaje mu Rwanda aherekejwe n’abacuruzi b’Abahinde bifuza gushora imari yabo mu Rwanda, nyuma yo gusanga ari igihugu kiberwe gushorwamo imari kubera umutekano n’imiyoborere myiza birangwamo.

Abashoramari bagera kuri 24 bamuherekeje bavuga avuga ko bashimye uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari, ku buryo hari ikizere ko abashoramari bo mu gihugu cy’u Buhinde bagiye kwiyongera mu gukorera mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka