U Budage bwateye inkunga u Rwanda ya Miliyari 90Frw

U Rwanda n’u Budage basinyanye amasazerano y’inkunga y’Amayero Miliyoni 78, ni ukuvuga Miliyari 90 z’Amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kwegereza serivisi abaturage, imiyoborere myiza, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) n’ibindi.

Dr. Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi Dr. Thomas Kurz bashyira umukono kuri ayo masezerano
Dr. Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi Dr. Thomas Kurz bashyira umukono kuri ayo masezerano

Ayo masezerano yasinywe na Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi na Dr. Thomas Kurz, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021.

Amasezerano agizwe na miliyoni 59 z’Amayero (€59million Euros) yatanzwe binyuze muri sosiyete yo mu Budage yitwa ‘KFW Development Bank ‘ agenewe gushyigikira ibikorwa bitandukanye birimo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kongera ibyoherezwa mu mahanga bikorwa n’ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) bikoroherezwa kubona inguzanyo binyuze muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere ‘BRD’, kuzamura imishinga igamije kubungabunga ibidukikije ndetse no gushyigikira ibijyanye n’ikoranabuhanga ‘ICT’.

Miliyoni 19 z’Amayero zisigaye (€19million ), zizanyuzwa muri ‘GIZ’ zikazakoreshwa mu kwegereza abaturage serivisi ‘decentralization’, mu miyobore myiza, gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iyo nkunga u Rwanda rwabonye, ruzayikoresha mu bintu by’ingenzi bigamije iterambere ry’igihugu ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Iyi nkunga ije mu gihe gikwiriye ukurikije ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho yacu. Ubu turashaka kuzamura ibice by’ingenzi bijyanye na gahunda y’igihugu igamije impinduka (National Strategy for Transformation ‘NST’)”.

Ambasaderi Kurz yavuze ko iyo nkunga igamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi, no gushyigikira ibyiciro byagezweho n’ingaruka za Covid-19.

Yagize ati “Aya masezerano arerekana umubano uri hagati y’ibihugu byacu, umubano ushingiye ku bucuti n’ubwizerane. U Budage bwiyemeje gushyigikira u Rwanda mu rugendo rwo kongera kuzamura ubukungu bwarwo nko gushyira mu bikorwa ‘NST1’ yarwo, kugira ngo intego z’iterambere rirambye zizagerweho nta n’umwe usigaye inyuma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka