U Budage bwahaye u Rwanda indi nkunga ya miliyoni 18€ ngo kuko ari intangarugero
Kuri uyu wa gatatu tariki 16/10/2013, u Rwanda rwakiriye inkunga ingana na miliyoni 18 z’amayero rwahawe n’u Budage; kubera ko ngo icyo gihugu cyishimira kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko Ambasaderi wacyo, Peter Fahrenholtz yatangaje.
Inkunga yatanzwe n’u Budage ihwanye na miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini igamije kwagura amashuri yigisha ubumenyingirov(TVET) no kubaka andi mashya, ndetse na gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage hamwe n’imiyoborere myiza.
Peter Fahrenholtz uhagarariye u Budage mu Rwanda yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cy’ubufatanye, kuko twese turakeneranye. Gufasha u Rwanda bihesha ishema u Budage, bitewe no kuba iki gihugu (u Rwanda) ari intangarugero muri Afurika, haba mu kurwanya ruswa ndetse n’ubukungu buzamuka kandi abaturage bakabubonamo inyungu.”
Avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza, ariko ko bitaba bihagije kuba abanyapolitiki bavuga ko bishimye, mu gihe abaturage bo ntacyo baba bungukira muri uwo mubano w’ibihugu byombi.

Ubumenyingiro bugaragara nk’ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu, kuko buhesha urubyiruko n’abagore imirimo ibabeshaho n’imiryango yabo; kandi ko n’ubwo ngo umuntu yaba afite amashuri angana iki, atazi umwuga n’umwe, ntacyo yageraho, nk’uko Fahrenholtz ajya inama.
Yijeje ko u Budage buzakomeza gufasha u Rwanda guharanira iterambere rirambye, aho ngo mu minsi ya vuba buteganya kohereza impuguke zitanga inkunga mu bya tekiniki, hamwe n’ abashoramari bazaza gukorera mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Budage yashyikirije inkunga u Rwanda, ari kumwe n’abahagarariye u Budage mu Rwanda muri gahunda y’ubutwererane n’ibindi bihugu ya GIZ, ndetse n’abayoboye ikigega cy’u Budage cy’iterambere, KfW.
Hifashishijwe iyi nkunga y’u Budage, u Rwanda ngo ruzashobora guteza imbere gahunda rwihaye yo guhanga imirimo mishya buri mwaka igera ku bihumbi 200, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yasobanuye.
Amb Gatete avuga ko inkunga yo guteza imbere ubumenyingiro izafasha guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, nk’ubwubatsi, gutanga amashanyarazi n’amazi, guteza imbere amahoteli, imirimo yo gutunganya ubwiza bw’umubiri na za serivisi zinyuranye.

Icyakora amashuri yigisha ubumenyingiro azaterwa inkunga cyangwa amashya azubakwa ngo ntaramenyekana, bitewe n’uko ngo amafaranga yari ataraboneka, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerome.
Yemeza ko kuva amasezerano yasinywe, hari impuguke mu gukora imishinga zatumijwe, ku buryo ngo ayo mafaranga yatanzwe azatangira gukoreshwa guhera muri Gashyantare mu mwaka utaha, azakamara igihe kingana n’umwaka umwe n’igice akoreshwa.
Imirimo n’ibikorwa bikomoka ku myuga n’ubumenyingiro ngo bihesha u Rwanda ubukungu bubarirwa kuri 40%, ku buryo ngo nibiramuka byongerewe agaciro, bizashoboza Abanyarwanda guhatanira isoko ryo mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (EAC), nk’uko byatangajwe na Ministiri w’Imari.
MINECOFIN yishimira inkunga igera kuri miliyoni 60 z’amayero u Budage bumaze gutanga muri uyu mwaka wa 2013, ndetse ko ubufatanye buhamye hagati y’u Rwanda n’u Budage ari ubwa kera, kuva mu mwaka wa 1979, kandi na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Budage akaba aribwo ngo bwabaye ubwa mbere mu gutera inkunga u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwitwara neza ndetse no gucunga neza, gukoresha neze ibyo umushinga wagenewe gukora niyo ntabwe nziza u rwanda rwateye mu buryo bwo kwigarurira abafatanyabikorwa barwo, kandi ibi ni nabyo bituma ibihugu by’amahanga bitagira ijijinganya mu gutanga kandi no kuguriza u rwanda.