Twubatse imihanda tukubaka amazu abana baterwa inda, twaba dukorera ubusa - CP Bruce Munyambo

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hatangijwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, aho ubuyobozi bwa Polisi bwasabye inzego zose kubigiramo uruhare mu gukumira no kurwanya ibyo bikorwa bibi.

CP Bruce Munyambo yasabye inzego zinyuranye guhagurukira ikibazo cy'abangavu baterwa inda
CP Bruce Munyambo yasabye inzego zinyuranye guhagurukira ikibazo cy’abangavu baterwa inda

Ni ibyagarutsweho na CP Bruce Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, muri ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Yavuze ko byakunze kugaragara ko mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, abana bagiye bahohoterwa biturutse ku idohoka ry’ababyeyi cyane cyane abagabo, mu guha abana babo uburere.

Asaba ko icyo kibazo kimaze gufata indi ntera kitahagarikwa n’urwego rumwe, cyangwa umuntu ku giti cye, asaba ko habaho ubufatanye mu nzego zose .

Ati “Nta rwego rumwe, nta muntu ku giti cye wavuga ko yarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa se inda ziterwa abangavu. Birasaba ubufatanye hakabaho guhaguruka kw’abagore, guhaguruka kw’abagabo, guhaguruka kw’abayobozi, guhaguruka kwa Polisi, guhaguruka kw’inzego zose, guhaguruka kw’Abihayimana kugira ngo dushobore kurandura no guhashya burundu ibi bikorwa bigayitse bidakwiye kuba biri mu muryango Nyarwanda”.

Abangavu bavuga ko bungukiye byinshi mu mpanuro bahawe
Abangavu bavuga ko bungukiye byinshi mu mpanuro bahawe

Yavuze ko uburere buri ku isonga ry’iterambere ry’igihugu n’umusingi wo kurwanya ibyo bikorwa bibi.

Agira ati “Ndakangurira abagabo kujya ku isonga y’uburere kuko ibindi byose twakubaka, twubatse imihanda, tukubaka amazu n’ibindi bikorwa binyuranye hatarimo uburere bw’abana bacu harimo kubatera inda zidateganyijwe twaba dukorera ubusa, ndagira ngo twese iki gikorwa tukigire icyacu”.

Ubwo bukangurambaga bwatumiwemo abana 100 batewe inda hirya no hino mu Karere ka Gakenke, aho bari baherekejwe n’ababyeyi babo, baganirizwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo barirwanya.

Bamwe mu bana bahohotewe baterwa inda zidateganyijwe batangarije Kigali Today zimwe mu ngorane bahura na zo nyuma yo guhura n’ibyo bibazo, aho bavuze ko bagiye bashukishwa impano zinyuranye bakagushwa mu bishuko bibashora mu busambanyi.

Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa n'inda ziterwa abangavu
Polisi ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu

Umwe muri abo bana watewe inda afite imyaka 16 agira ati “Nari ndangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nari nagiye i Musanze banyiba itike mbwira umugabo ikibazo ngize arayimpa, nyuma turongera turahura anjyana mu kabare aransindisha antera inda, nkimara kumubwira ko ntwite natanze ikirego kuri Polisi bamufunga icyumweru kimwe. Baramurekuye atashye yishakira undi mugore njye aranyanga, ubu ntacyo afasha umwana”.

Undi mukobwa watewe inda yagize ati “Umusore yaranshutse antera inda ambeshya ko azangira umugore maze gutwita aranyanga, nagiye gutanga ikirego bampa urupapuro rumutumiza ndujyanye nsanga yatorotse. Ubu njya guhingira umuntu yampa 500 nkabona igikoma cy’umwana”.

Ababyeyi bafite abana bahohotewe, na bo baremeza ko bahuye n’ibibazo byo kurera abana babiri, bibasiga mu bukene.

Umubyeyi witwa Ntawumenyumunsi Théogene ati “Bikimara kumubaho narabyakiriye mujyana no ku bitaro, njya kuri Polisi bambwira ko hari abahungu babiri bakekwamo uwateye inda umwana wanjye, bansaba ko bagomba kubapima mbona nta bushobozi nabona kuko ngo bisaba amafaranga ibihumbi 300 ndekera iyo, Leta ikwiye kudufasha.”

Mugenzi we witwa Mutabera Joseph ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye yahohotewe, nararakaye, nganira n’abandi bambwira ko mbyakira. Naje kwishyira mu mutuzo ku buryo na n’ubu kurera abana babiri bitanyoroheye byansize mu bukene bukabije”.

Mu Karere ka Gakenke, mu mwaka wa 2018 habaruwe abana 179 batewe inda zidateganyijwe aho ubuyobozi bushinja bamwe muri abo bana kudatangira amakuru ku gihe, bigatuma abagabo babatera inda badakurikiranwa nk’uko bivugwa na Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Uwo muyobozi avuga ko mu gihe bigaragaye ko bamwe mu bana batewe inda bafite imiryango ikennye badatereranwa, bafashwa n’ubuyobozi bw’akarere mu gihe bagize ikibazo cyo gupima ADN, bagahabwa n’ubundi bufasha mu rwego rwo kwita ku bana.

Habaye ubusabane bw'urubyiruko na Polisi
Habaye ubusabane bw’urubyiruko na Polisi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abobantu bamagendu baha mwebyeme wena mategeko murakoze

Nshimiyimana innocent yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Afande avuze ukuri.Twubatse imihanda tukubaka amazu abana baterwa inda,twaba dukorera ubusa.
Moral Values nicyo cyangombwa.Abantu bose bafite moral values,isi yamera neza cyane.Ibi byose byavaho burundu: Ubujura,ubusambanyi,ruswa,akarengane,etc...Kubera iyo mpamvu,na gereza,police,abasirikare,etc...byavaho kubera ko abantu baba bakundana,bakora ibyiza gusa.Niko mu isi izaba paradizo ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3 umurongo wa 13 bizaba bimeze.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo dukora ibyo imana idusaba dusanga muli bible.Ntitukibeshye ko ubuzima gusa ari amafaranga n’ubutunzi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 28-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka