Twari ‘Jijuka Pumbafu’ none twarize turiteza imbere n’Igihugu muri rusange - Musabwasoni

Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, chairman Paul Kagame mu Karere ka Kirehe, Musabwasoni Sandra, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba umunyamuryango wa FPR mu Karere ka Ngoma, yavuze ko bashima iterambere uturere twa Ngoma na Kirehe tugezeho, ariko bagashima babanje no kwibuka aho bavuye.

Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda
Sandra Musabwasoni, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Sandra Musabwasoni ubwo yafataga umwanya wo kuvuga ibigwi umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Yagaragaje ko Akarere ka Ngoma na Kirehe biri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo yari ifite ‘Plaque’ y’imodoka ifite ingombajwi ebyiri za GB, aho babiheragaho babita injiji bagasobanura ko ari ‘Jijuka Bumbafu’.

Yagize ati, “Nyakubahwa Chairman, iyo tugiye kuvuga iterambere ry’Akarere ka Ngoma n’Akarere ka Kirehe, tubanza kwibuka aho twavuye. Utwo turere twombi duherereye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, murabyibuka? Perefegitura ya Kibungo yari izwiho amateka yo kugira imodoka na pulake (Plaque) ifite ingombajwi ebyiri, murazibuka? GB, byavugaga iki? Jijuka Bumbafu, ubwo bishaka kuvuga ko twari injiji, twari bumbafu. Nyamara ubutegetsi bwariho icyo gihe ntabwo bwemereye Abanyakibungo ko biga, ngo bajijuke bateze imbere Kibungo yabo, n’Igihugu muri rusange".

Yakomeje agira ati "Ariko kubera imiyoborere myiza, irangajwe imbere na Nyakubahwa Chairman wacu, twarize. Reka mbabwire nta n’ubwo twize gusa, twaranaminuje. Njyewe uri hano urimo kuvuga, ndimo gusoza icyiciro cya kane cya Kaminuza (Doctorat)”.

Musabwasoni avuga kandi ko ubu muri utwo Turere twombi, hari amashuri y’inshuke, amashuri abanza, ayisumbuye, n’ay’imyuga, ndetse mu Karere ka Ngoma hakaba hari Kaminuza itanga impamyabushobozi zo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Musabwasoni avuga ko ayo mashuri bize yaba we n’abandi Banyakibungo na Kirehe, bayakoresha mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati, “Reka nongere mbabwire ko ndi umwe mu bantu batandatu bayoboye inama y’ubutegetsi bw’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuzima, kuri Universite ya Liverpool mu Bwongereza. Ngiye kubabwira n’akandi kantu kamwe munyemerere, ndashaka no kongeraho ko atari icyo cyonyine, ni byinshi ariko ndavuga ikindi kimwe gusa. Ndi umwe mu bantu batoranijwe n’inama y’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku buzima, kuba umwe bagize akanama k’impuguke gashinzwe kureba uko ubushakashatsi bukorwa ku Isi bukwirakwizwa ndetse n’amabwiriza abigenga. Ibyo tubikesha nde? Kagame Paul Oyee […..]”.

Musabwasoni yabwiye Chaiman akaba n’umukandida wa RPF-Inkotanyi Paul Kagame, ko intore zo mu Turere twa Ngoma na Kirehe zishima ko ibyo yasezeranyije abatuye utwo Turere twombi mu gihe yiyamamazaga mu 2017, ubu bahamya bashize amanga ko byagezweho.

Yagize ati, ”Ndashaka guhera ku Karere ka Ngoma, twari dufite akantu kitwa ngo sitade Cyasemakamba, uwo Semakamba ntanubwo twigeze tumumenya twebwe, kaduteraga ivumbi, tugataha twabaye amabara. Ariko uyu munsi dufite sitade ya Ngoma y’icyerekezo. Iyo sitade ya Ngoma yakira n’imikino mpuzamahanga. Kandi Akarere ka Ngoma na Kirehe turayifatanije, imvugo ni yo ngiro”.

Yakomeje agira ati, ”Utu turere twacu twombi, ntabwo twagiraga ahantu twakirira abashyitsi. Abadusuraga bavuye mu Mujyi wa Kigali barwanaga no kureba ku isaha ngo basubire i Kigali kuko batari kubona aho barara. Ariko uyu munsi dufite hoteli y’inyenyeri eshatu mu Karere ka Ngoma, yanagabye amashami igera mu Karere ka Kirehe, East Gate Hotel. Imvugo ni yo ngiro”.

Musabwasoni yakomeje avuga ko mu gihe hari abajyaga basuhuka bava muri Ngoma na Kirehe kubera inzara, ubu bafite ibiribwa bihagije bitewe n’uko bitabiriye ubuhinzi bwo kuhira, none ubu n’Abanyakigali baza guhaha umuceri muri utwo Turere, ikindi avuga ko urwego rw’ubuzima rwazamutse, muri utwo Turere twombi, harimo no kuba ubu hari utudege twa ‘Drone’ dukwirakwiza amaraso n’imiti mu gihe mbere byajyaga bivugwa ko ako gace kabamo utudege tw’amayobera tugenda nijoro.

Yavuze kandi ko mu gihe ako gace ka Kibungo kanyuragamo umuhanda wa Kaburimbo umwe gusa uva ku mupaka wa Rusumo ugana i Kigali, ubu imihanda ya Kaburimbo yiyongereye muri Kibungo.

Yagize ati, ”Nagira ngo rero twe gusoza tutavuze iki kintu, mu mwaka wa 2017, batwise ‘Don’t touch’, ‘Ne touche pas’, ubu noneho dutangiranye na ‘Don’t stop’ kuko ikirere cyacu na vision 2050 ibereye abanyamuryango basa natwe na Nyakubahwa Chairman wacu turi kumwe. Kagame Paul Oyeee…”.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka