Twarenze ku mategeko ngo turengere Abatutsi bicwaga - Maj Gen (Rtd) Clayton wari muri MINUAR

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wari mu Ngabo za Ghana, zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Ingabo z’Igihugu cye kuba zaranze kuva mu Rwanda icyo gihe, kuri bo bumvaga mu gihe bagenda bisobanuye kwiyambura ubumuntu ndetse n’indahiro barahiye nk’abasirikare bakwiye kurinda abaturage, bahitamo kunyuranya n’amategeko bari bahawe.

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache
Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache

Yabigarutseho ubwo ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025, itsinda ry’abahoze ari abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bo muri Ghana na Senegal bari mu butumwa bwa MINUAR, baganirizaga urubyiruko ku kugira ubutwari, ubumuntu ndetse n’ubudaheranwa.

Maj Gen (Rtd) Clayton ni umwe mu basirikare bo muri Ghana bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo Ingabo nyinshi za UN zari zakuwe mu gihugu.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Maj Gen (Rtd) Clayton yagize ati "Ntabwo twahisemo kuguma mu Rwanda kubera ko twari dufite intwaro ziruta iz’abandi, cyangwa ku bw’izindi nshingano. Twahagumye kubera ikintu kiri imbere muri twe, ikintu kitubwira kurenga ku mategeko cyangwa ambwiriza, ko kuva mu Rwanda bisobanuye kwirengagiza ko dusangiye ubumuntu."

Maj Gen (Rtd) Clayton yakomeje avuga ko nk’umusirikare, yarahiriye gukorera Igihugu no kukirinda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu izina rya RDF yavuze ko ari iby’agaciro gutega amatwi inkuru z’abahamya bemeye kurenga ku mategeko bagahara amagara yabo, kugira ngo barengere abaturage b’inzirakarengane muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bihe by’icuraburindi ikiremwamuntu cyanyuzemo.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Brig Gen Rwivanga yashimye ubutwari bw’Ingabo zo muri Ghana na Senegal, zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, zanze gutererana Abanyarwanda ahubwo zigahitamo kuhaguma kugira ngo zirinde inzirakarengane. Yasobanuye ko muri icyo gihe, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) bwari bufite ibibazo byinshi.

Ubwo u Bubiligi bwafataga icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, no gukora ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa yose ikavanwa mu Rwanda, abasirikare bo muri Ghana na Senegal bahisemo kutirengagiza inshingano zabo ndetse bituma na bo bahinduka abahigwaga, ariko nubwo hari mu bihe bikomeye bakomeza gutabara no kurinda umutekano w’Abatutsi bahigwaga.

Madame Ingabire Veneranda, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri MINUBUMWE, yashimiye byimazeyo aba basirikare bahoze mu Ngabo zari mu butumwa bwa UN, kuba bagarutse gusura u Rwanda nk’Igihugu kitagisobanurwa haherewe ku mateka yacyo mabi, ahubwo ubu kikaba cyunze ubumwe no guharanira kubaka ejo hazaza heza.

Ingabire Veneranda
Ingabire Veneranda

Aba basirikare barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi irindwi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka