Twarangije intambara y’amasasu ariko ubu turi mu ntambara y’ibiza – Lt. General Ibingira

Umuyobozi mukuru w’Inkeragutabara, Lt. General Fred IBINGIRA, aributsa Inkeragutabara ko n’ubwo urugamba rw’amasasu rwarangiye mu Rwanda ariko hakiri undi mwanzi udateguza ariwe Ibiza.

Mu gikorwa cyo gutangira umushinga wo gutera amaterasi y’indinganire ku misozi igize umurenge wa Bigogwe yatanigye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nzeri, Lt. General Ibingira yasabye izi ngabo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Ati: “Kubaka igihugu biri mu burenganzira bwacu nk’ingabo kuko n’itegeko nshinga ribitwemerera ko ingabo zifite uburenganzira bwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.”

Yabasabye kutirara no gukoresha amahirwe babona mu kwiteza imbere, ati: “98 twari mu ntamabra y’amasasu ariko ubu turi mu ntambara y’ibiza byibasira abaturage bikabahitana bikangiza n’ibyabo.”

Iki gikorwa cy’Inkeragutabara, kiri muri Minisiteri y’ingabo mu ishami rishinzwe ibikorwa n’imishinga mu nkeragutabara, rikaba risanzwe rikora imishinga inyuranye y’iterambere no kurengera ibidukikije.

Gashugi umwe mu nkeragutabara uri muri iki gikorwa umaze imyaka ine avuye mu ngabo zisanzwe, yatangaje ko iki gikorwa gikomeza kumuha ikizere, kuko akiva mu gisirikare yumvaga nta kundi kwitabwaho azagira.

Ati: “Kuba narumvaga ko ngiye kubaho mu bwigunge nyuma yo kuva mu gisirikare ariko ubu nkaba mbona akazi, bimpa imbaraga zo gukomeza kwiteza imbere no gukorera igihugu cyanjye.”

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge wa Gishwati akagali ka Arusha bafatanije n’inkeregutabara bazakora amaterasi y’indinganire mu mirima yabo, bavuga ko n’ubwo bizabanza kubagora kuyahingamo ariko bizeye umutekano wabo n’ibihingwa byabo kuko isuri yari yarabaye akarande.

Muyoboke ati: “Muri iki gice ntuyemo bemeje ko hazajya hakorerwa ubworozi kuko ari hejuru ku musozi, bizatugora kubimenyera ariko ku rundi ruhande bizadufasha cyane.”

Uyu murenge ugizwe n’imisozi ni umwe mu mirenge yakomeje kuzahazwa n’isuri, aho mu gihe cy’imvura cyane cyane ko ihahora, imvura yateraga inkangu ikangiza imyaka yabaga ihinze ku musozi ndetse igahitana n’abaturage.

Uyu mushinga Inkeragutabara zikora, uje ukurikirana n’indi nk’iyo kubaka uruzitiro rwa pariki y’Akagera, gutera ibyatsi birinda ikiyaga cya Muhazi, gutera imigano kuri Nyabarongo no gutera ibiti mu turere dutandukanye nka Nyagatare, Kayonza no muri Gishwati.

Emmanuel HITIMANA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka