Twakoze ibishoboka byose ngo dukize Abatutsi bicwagwa - Maj. Gen. (Rtd) Yaache wari muri MINUAR
Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuze ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize ubuzima bw’Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside mu 1994.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025, abo basirikare bakomoka muri Senegal na Ghana bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bagamije kubasangiza ibyiyumvo byabo mu rugendo rw’icyumweru bamaze mu Rwanda, basura ibikorwa bitandukanye.
Major General (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, yavuze ko nubwo bari mu butumwa bw’Amahoro babonaga ko Jenoside igiye kuba, bagatanga amakuru ku cyicaro New York ariko ntibihabwe agaciro.
Ati “Nari ku rutonde rw’abagombaga gutaha ubwo nari mu butumwa bwo kugarura amahoro hano mu Rwanda, ariko niyumvisemo umutima umpatira unaturutse no ku myitozo nari narahawe, niyumvisemo ko nta mpamvu yatuma ngenda cyane ko nabonaga ubwicanyi bwarimo buba”.
Muri cyo gihe nubwo UN yemeje ko bagomba kugenda bose, uwari ubayoboye yabonye ko batagomba gusiga mu kaga abicwaga, cyane ko Abanya Ghana nabo ari Abanyafurika.
Yanyomoje Rusesabagina wiyitiriye gutabara Abatutsi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines
Aba abasirikare batangaje uko babona filime ‘Hotel Rwanda’, ndetse bavuga uburyo Abanyarwanda barokokeye muri Hôtel des Mille Collines babifashijwemo n’ingabo zari iza MINUAR zanze kubatererana, atari Rusesabagina nk’uko yiyitirira ko ari we wabakijije.
Maj Gen (Rtd) Yaache yasobanuye ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, ikamamara kandi atari ukuri.

Yemeje ko ibyo Rusesabagina yiyitirira ari ibinyoma bisa, bishingiye ku gushaka kwiyitirira ibyo atakoze, kuri we akumva ari ibintu bidasobanutse kuko nta kuri kurimo.
Impamvu ahamya amakuru akubiye muri iyi Filime, ni uko muri Hôtel des Mille Collines hahungiye abantu batandukanye, harimo n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, kandi umutekano wabo warindwaga na MINUAR.
Kuba yiyitirira ibyo bikorwa by’umutekano kandi byari inshingano z’ingabo za MINUAR, bigaragaza ibinyoma byo kwiyitira ubutwari atagize icyo gihe.
Ati “Ibikorwa byose by’ingenzi haba kugena uko abantu bahungishwa, inama zo gutegura uko barindwa ndetse n’ibyemezo byafatwaga byose, byakorwaga n’ingabo za UN zari aho, si umuntu ku giti cye.”
Kubera ibyo yiboneye asanga hakwiye kubaho kunyomoza ibinyoma byakwirakwijwe binyuze muri filime n’icengezamatwara byafashwe nk’ukuri, bikagaragaza ko hari umuntu umwe ku giti cye warokoye abari muri Hoteli.
Ati “Ukuri kw’ibyabaye ni uko ubuzima bwabo bwari mu biganza by’ingabo za MINUAR zasigaye.”
Undi wanyomoje Rusesabagina ni Maj (Rtd) Peter Sosi, na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, wavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk’imfashanyigisho.
Icyo gihe yanyomoje ibiyikubiyemo avuga ko ashingiye ku makuru n’ubuhamya afite ku byabaye mu Rwanda, iyo filime irimo ibinyoma byinshi kandi ko hari ibintu biyigaragaramo by’amakabyankuru.
Ati “Iyo uyirebye ubona isa nk’iya Hollywood, bashyizemo ibintu byinshi by’inyongera ngo irusheho kugaragara uko bayishaka.”

Rusesabagina yatangiye kuyobora Hotel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma y’iminsi icyenda Jenoside itangiye.
Filime yo mu mwaka wa 2004 yerekana Paul Rusesabagina nk’umuyobozi wa Hoteli, wahungishije Abatutsi barenga 1,200 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, yasohotse mu 2004, ivuga uburyo yarokoye Abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rusesabagina mu 2005, iyi Filimi yaje kumuhesha umudali uzwi nka ‘Presidential Medal Award of Freedom’ yambitswe na George W. Bush, wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi filime yagaragaje Rusesabagina nk’intwari arokora Abatutsi bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines, ihabanye n’ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.

Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|