Twaje kubafata mu mugongo kuko tuzirikana ko mwashegeshwe na Jenoside – Abadepite basuye Intwaza

Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AGPF) hamwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), basuye abasaza n’abakecuru basigaye bonyine mu miryango yabo bazwi nk’Intwaza ku wa 16 Kamena 2023.

Babasuhuzanyije ubwuzu
Babasuhuzanyije ubwuzu

Babashyiriye impano, banababwira ko baje kubafata mu mugongo, bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabasize iheruheru, ariko ko kimwe na Leta y’u Rwanda yabazirikanye ikabashyira mu ngo bafashirizwamo, na bo bazanywe n’urukundo.

Depite Philbert Uwiringiyimana, umwe mu bagize itsinda ryasuye Intwaza zo mu Karere ka Huye, yababwiye ko bagarutse kubasura, bukaba ari ubugira gatatu babageraho mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bw’urukundo, no kugira ngo babibutse ko n’ubwo babuze ababo, bafite u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Urukundo ni rwo rwatugaruye hano. Turacyari mu gihe cyo kwibuka, twaje kugira ngo tubafate mu mugongo kuko tuzirikana ko mwashegeshwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko turi kumwe.”

Depite Philbert Uwiringiyimana yabwiye Intwaza ko baje kubafata mu mugongo
Depite Philbert Uwiringiyimana yabwiye Intwaza ko baje kubafata mu mugongo

Ababyeyi na bo bagaragarije abashyitsi ibyishimo batewe n’uko baje kubasura, banababwira ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabazirikanye bukabazana mu rugo babamo ubungubu.

Venantie Mutegaraba waturutse i Karama mu Karere ka Huye yagize ati “Tukiri imuhira AVEGA bajyaga baturwanaho, bakadusura. Batubayeho nta wabakenanye, ngo yandagare. Ariko amafaranga y’inkunga badufashishaga warayajyanaga, wava guhinga ugasanga bayatwaye n’urugi barukuyeho.”

Venantie Mutegaraba yashimiye abashyitsi babasuye
Venantie Mutegaraba yashimiye abashyitsi babasuye

Yunzemo ati “Barabirebye babona ntacyo bidufashije, baradutoragura batuzana hano. Bagenda badufasha, n’ibyo tutari dushoboye bagenda babidukorera, badukarabya basubiriza, turicara turatuza. Uturebye tumeze neza. Aho kwerekana inkongoro wakwerekana uwo yareze.”

Babashyikirije impano babazaniye
Babashyikirije impano babazaniye

Umutoya mu Ntwaza z’i Huye afite imyaka 57 naho umukuru yavutse mu mwaka wa1918 ubu afite imyaka 105. Yasabye abashyitsi kumusuhuriza Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Mumuntahirize, muti aragukunda, muti wari waramuhaye Indinganire (inka) abatindi barayica. Muti n’ubu aracyagukunda cyane, ntabwo azagukuraho umutima.”

Urugo rw’Impinganzima rw’i Huye rwashinzwe muri 2016, ubu rurimo Intwaza 99 harimo abasaza barindwi n’abakecuru 92.

Umukuru mu Ntwaza z'i Huye ufite imyaka 105, yasabye abashyitsi kumusuhuriza Umukuru w'Igihugu
Umukuru mu Ntwaza z’i Huye ufite imyaka 105, yasabye abashyitsi kumusuhuriza Umukuru w’Igihugu

Mu Rwanda hari n’izindi ngo eshatu z’Impinganzima, ari zo zibamo Intwaza: urw’i Nyanza rwashinzwe muri 2015, urw’i Bugesera rwashinzwe muri 2018 n’urw’i Rusizi rwo muri 2019.

Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 hamwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko bigabanyijemo amatsinda yagendereye izi ngo zose uko ari enye, ku wa 16 Kamena 2023.

Abashyitsi n'abasangwa basabanye
Abashyitsi n’abasangwa basabanye
Abadepite mu rugo rw'Intwaza i Huye
Abadepite mu rugo rw’Intwaza i Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka