Twahawe Ubutabera nyuma y’imyaka 29 Abatwiciye bidegembya- Ibuka

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe barashima ko bahawe ubutabera ababiciye imiryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakajyanwa mu nkiko bagakurikiranwa.

Nshimyumukiza Etiene ukuriye Ibuka mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe avuga ko nyuma y’imyaka 29 babashije kubona ubutabera ku bantu babo bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu bice bitandukanye ndetse bamwe bakabubakiraho inzu bikaza kugaragagara nyuma iyo nzu yatangiye kurigita.

Nshyimyumukiza avuga ko hafashwe abantu 98 hafungurwa 3 babaye abere abandi babiri bapfa bataburanye kubera impamvu z’uburwayi bakiri mu gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 bataburanye bari mugifungo cy’agateganyo cy’imisni 30.

Ikiciro kimwe cyaraburanye cyarasomewe barakatirwa hari n’abakiri mu rukiko bataraburana.

Mu bakatiwe urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko Ntezimana Elisee ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside. Rutegeka ko NTEZIMANA Elisee ahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu. Rutegetse amagarama y’uru rubanza angana na 20 000Frw aherere mu isanduku ya Leta kuko yaburanye afunze.

Rwemeje ko Mushirabwoba Appolinaire ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, urukiko rwategetse ko Mushirabwoba Appolinaire ahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Ati “ Abandi bahawe igihano cyo gufungwa burundu ni Rutagiragahu Emmanuel wahamwe n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside.

Nyirangegera Coretha, Mukahigiro Seraphine bakunze kwita Francine na Munyendamutsa Bernanard bahamwe n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside na Ndemeye Joseph wahamwe n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside”.

Nshimyumukiza avuga ko hari abahawe ibihano by’imyaka umunani hakurikijwe ibyaha baregwa.

Ati “ Ni ubutabera twahawe kuko aba bantu batawe muri yombi nyuma y’imyaka myinshi bidegembya kandi barakoze ibyaha biza gusemburwa n’imibiri twavanye mu cyobo baribaratayemo abacu tunabashyingura mu cyubahiro”.

Nshyimyumukiza avuga ko hamenyekanye amakuru menshi ku bantu batari bazi aho ababo baguye biturutse kuri aba bafashwe bashyikirizwa ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka