Twagiriye ibihe byiza muri Uganda - Meya Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ku ruzinduko rw’iminsi ibiri bakubutsemo mu Karere ka Kabale mu gihugu cya Uganda, aho rwatangiye tariki 18 rusozwa tariki 19 Mata 2023, avuga ko bishimiye ibihe byiza bagiriye muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Abanyarwanda basuye Abanya-Uganda bahamya ko bahagiriye ibihe byiza
Abanyarwanda basuye Abanya-Uganda bahamya ko bahagiriye ibihe byiza

Ni mu birori batumiwemo byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda (Gatuna na Cyanika), mu cyo bise MKMouvement (Muhoozi Kainerugaba Mouvement).

Meya Nzabonimpa wari uyoboye n’Itsinda ryiganjemo urubyiruko rw’Akarere ka Gicumbi ryitabiriye ibyo birori, aganira na Kigali Today ku mugoroba wo ku wa gatatu, ubwo bari bageze ku mupaka wa Gatuna bagaruka mu Rwanda, yagarutse kuri urwo rugendo.

Avuga ko rwabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Gicumbi FC yo mu Rwanda na KIGEZI SELECT FC yo muri Uganda ku itariki 18 Mata2023.

Ni umukino warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aguye miswi ku bitego 1-1, hiyambajwe Penaliti, Kigezi Select FC yinjiza 4 kuri 2 za Gicumbi FC.

Bwari ubusabane bwo mu Rwego rwo hejuru
Bwari ubusabane bwo mu Rwego rwo hejuru

Uwo muyobozi yavuze ko bumvikanye n’abaturanyi bo muri Uganda ko umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera mu Rwanda mu minsi ya vuba, ndetse bumvikana ko hakazabaho n’umukino w’abakuze.

Meya Nzabonimpa yavuze no kuri gahunda yo ku wa gatatu, aho bakomeje ibirori byo gushimira Imana bishimira ifungurwa ry’imipaka, kuri uwo munsi, umubare w’Abanyarwanda wariyongereye nyuma y’uko uturere turimo Musanze, Burera, Nyagatare natwo twoherejeyo andi matsinda aduhagarariye, aho basanzeyo abo mu Karere ka Gicumbi bari barayeyo.

Meya Nzabonimpa, yavuze ko uruzinduko rwabo rwagenze neza cyane, ati “Ubu twinjiye mu Rwanda ni amahoro n’ubwo tukiri mu nzira ubu tuvugana, ariko ni amahoro, rwose urugendo rwacu rwagenze neza cyane, twagiriye ibihe byiza muri Uganda”.

Arongera ati “Byagenze neza, yaba ibyabaye ejo bikurikira umupira w’amaguru bijyanye n’ubusabane, yaba ibyabaye uyu munsi byabayemo abahanzi batandukanye n’amagambo y’abayobozi batandukanye bari bitabiriye. Urebye byari ibitaramo byo gushimira Imana, harimo Abihaymana bagiye bavuga amasengesho mu buryo butandukanye, ariko bose baganisha ku ifungurwa ry’imipaka, mpamya ko byose byagenze neza cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, byatumye urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera hagati y’ibihugu byombi, habaho imihahiranire ku buryo abaturage b’ibihugu byombi ntawe ugira icyo akenera mu gihugu runaka ngo akibure.

Meya Nzabonimpa yabwiye abaturage, by’umwihariko Abanyagicumbi, ati “Icyo nabwira abaturage ni uko bamenya ko twagiye kandi tukaba twagarutse amahoro. Ikindi ni ukubibutsa ko umupaka ufunguye abifuza gukora ingendo ziri ngombwa wenda zijya gusura abantu, abakora ubucuruzi, Abagande bahoze baduha ubuhamya bw’uko ubucuruzi bwiyongereye nyuma y’uko umupaka ufunguwe ndetse bakaba binjiza menshi kurenza ayo bwinjizaga”.

Arongera ati “Ndumva ari ubwo butumwa twabaha, mu Rwanda ni amahoro ndetse n’abaturanyi tubanye neza ku buryo ugiye muri Uganda, atwibwirira ko agerayo amahoro ndetse akagaruka ayandi. Icyo twifuza ni uko bagenda bujuje ibyangombwa kugira ngo n’uwagira ikibazo tubashe kugikurikirana, ndavuga guca mu nzira zemewe”.

Itsinda ryaserukiye u Rwanda muri Uganda, ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr.Geoffrey Mushaija.

Ni ibirori byashimishije abaturage baturiye imipaka ku bihugu byombi, aho abenshi bagiye bagaragaza ko byaba ngarukamwaka, bisabanya ubuyobozi n’abaturage, ndetse abaturage hagati y’ibihugu byombi nabo ngo bagasabana ubwabo.

Meya Nzabonimpa ashimira kapiteni wa KIGEZI SELECT FC
Meya Nzabonimpa ashimira kapiteni wa KIGEZI SELECT FC
Bateye igiti cy'urwibutso
Bateye igiti cy’urwibutso
Umuhanzi Bebe Cool ni we wabimburiye abandi bahanzi mu gitaramo
Umuhanzi Bebe Cool ni we wabimburiye abandi bahanzi mu gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka