Twaganiriye na Rucagu Boniface: Imodoka ye yayise Mpatswenumugabo

Rucagu Boniface ni umugabo utangaje kubera imirimo ikomeye yagiye akora kuva ku ngoma ya Kayibanda kugeza ubu, akaba ubu ari mu kanama ngishwanama k’inararibonye. Rucagu avuga ko imodoka ye yayihaye izina rya Mpatswenumugabo.

Rucagu Boniface
Rucagu Boniface

Iyi modoka ye ngo yayise gutya kubera agaciro yagiye ahabwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, akamushinga imirimo itandukanye irimo kuba Perefe, Guverineri ndetse akaza no kuba Umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu.

Yagize ati “Jyewe Rucagu Boniface ndanyurwa ni yo mpamvu imodoka yanjye nayise Mpatswenumugabo. Birumvikana umpatse uwo ari we, abantu bamwe bakavuga ngo Rucagu ndahakirizwaaaa, ariko ababivuga ni uko batazi igisobanuro cy’amagambo”.

Rucagu ntajya yibagirwa umunsi Umukuru w’Igihugu yasozaga Itorero ry’Igihugu ku banyeshuri bari barangije amashuri yisumbuye biga mu Rwanda n’abandi biga mu mahanga aho umukuru w’igihugu yamuvuze, abwira abana na bo kujya bihesha agaciro.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu yabwiye urubyiruko ati dore muratojwe mugomba kurangwa n’umuco wo kwihesha agaciro, mu myumvire no mu bikorwa, kuba Lwakabamba n’umutoza wanyu Rucagu bicaye hariya ni uko bihesheje agaciro. Narabyumvise ndishima cyane kumva Umukuru w’Igihugu amvuga gutyo, sinjya mbyibagirwa”.

Rucagu w’imyaka 76 yavukiye mu Karere k‘Ububeruka muri komini Nyamugali mu Ruhengeri (ubu ni mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru) akaba yarize amashuri y’ubwarimu ndetse aba n’umwarimu mu mashuri abanza, aza no kuba umuyobozi w’amashuri, aho yavuye ajya muri politiki ku ngoma ya Kayibanda no ku ngoma ya Habyarimana aho yari Umudepite.

Rucagu ni umugabo w’abana 4 akaba avuka mu muryango w’abana 14 akaba imfura kwa nyina kuko nyina yari umugore wa kabiri, kuri ubu asigaranye abavandimwe 5.

Rucagu ni umugabo uzwiho guhanga udushya cyane cyane aho yayoboye muri Ruhengeri

Rucagu akigera muri Perefegitura ya Ruhengeri ari Perefe yahimbye indamukanyo y’abaturage agamije kubaranduramo ingengabitekerezo y’ingoma ya kera, ingoma yasize ikoze Jenosige yakorewe Abatutsi ikavangura Abanyarwanda.

Yagize ati “Nabahaye indamukanyo igira iti ‘gira amahoro ubworoherane ubumwe n’ubwiyunge amashyi ngo kaci kaci’. Kuba bari bamenyereye kuvuga ngo ‘muvoma yacu ramba’ bagombaga kubona ibisimbura ibyo hanyuma bakabiha n’amashyi kugira ngo bibacengeremo, kandi ndabashimira ko byabagiyemo bakanyumvira”.

Rucagu ntajya yibagirwa uburyo yakarabiye imbere y’abaturage ba Ruhengeri ababwira ngo amaraso yabo n’abana babo ntazamuhame kubera uko bashatse gutora Twagiramungu muri 2003 waje kwiyamamaza ‘ashyize imbere ivanguramoko no gutanya Abanyarwanda’.

Yagize ati “Twagiramungu yaturutse mu Bubirigi araza abwira abaturage ngo bazamutore kubera ko ari umuhutu, erega bamwe mu baturage barabyemera! Nafashe icyemezo njya gukoresha inama, ndababwira nti naranigishije mbabwira ko mugomba kuzatora nta marangamutima, mukazatora mushingiye ku kamaro n’ubumwe bw’Abanyarwanda none mwahisemo gutora amacakubiri n’ivangura, nabwiye umushoferi wanjye azana ibase mbakarabira imbere nti amaraso yanyu n’abana banyu ntazambazwe niba muhisemo uzabazanira umwiryane n’ivangura”.

Rucagu avuga ko yahise yurira imodoka akagenda ariko bakamukurikira ngo agaruke akaza bakamwemerera ko bisubiyeho ndetse akaba abashimira ko bamwumviye bagatora neza cyane.

Rucagu avuga ko adakunda gusohoka ngo ajye kwinezeza gusa akavuga ko akunda kumva indirimbo zivuga ubumwe n’ubworoherane.

Rucagu avuga ko yazinutswe umupira w’amaguru akikundira Volleyball ndetse ko atajya awureba bitewe n’uko habamo kuvunana ndetse umusifuzi na we akaba yabogama ugasanga abantu batashye bababaye.

Icyatumye awuzinukwa burundu ni uburyo bari bafite ikipe i Byumba bagakina n’ikipe ya Perefe, buri gihe babatsinda akarakara.

Umunsi umwe rero ngo baje kubatsinda ahamagaye Perefe ngo aze bajye kumwakira, ngo aramusubiza ngo ibyo biryo byabo ntabyo ashaka, kuva ubwo awuvaho burundu.

Rucagu ntajya yibagirwa uburyo yagizwe ruvumwa ku ngoma ya Habyarimana ubwo yari Depite azira ko atemeraga ibijyanye n’ivangura n’amacakubiri, cyane cyane mu mashyaka.

Rucagu asaba urubyiruko gukunda Igihugu no kugihesha agaciro mu bumwe n’ubworoherane akabasaba gushishoza bagasigasira ibyagezweho, u Rwanda rugakomeza gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi nka Rucagu nibo urwanda rukeneye n,abandi nibamwigireho iterambere rirambe.

Nitwa bizimana j.m.v yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka