Tuzizihiriza umuganura muri Rutsiro mu rwego rwo kuganuza abibasiwe n’ibiza - Inteko y’Umuco

Inteko y’umuco yatangaje ko Ibirori by’Umuganura bizaba tariki 4 Kanama 2023 ku rwego rw’Igihugu bizizihirizwa mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganuza abibasiwe n’ibiza.

Imapamvu bateguye ko iki gikorwa cyizabera mu ntara y’Uburengerazuba nuko yibasiwe n’ibiza by’imvura idasanzwe muri uyu mwaka, bikazakorwa haganuzwa abagizweho ingaruka n’ibyo biza batazabona umusaruro bari bategereje.

Ikindi cyatumye hatoranywa aka Karere ko mu Ntara y’Uburengerazuba ni uko mu myaka ya vuba aha Intara y’Uburengerazuba itigeze yizihirizwamo Umuganura. Ni yo mpamvu hifuzwa ko mu mwaka wa 2023, ku rwego rw’Igihugu Umuganura uzizihirizwa mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro.

Abanyarwanda basabwa kuganura barangwa n’ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira kudaheranwa n’amage gushishikarira umurimo wo shingiro ry’iterambere, ni indangagaciro isanzwe iranga Abanyarwanda.

Inteko y’Umuco ivuga ko intego zo kwizihiza Umuganura 2023 ari uburyo bwo kwereka Abanyarwanda uruhare rw’Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe bwabo, gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufashanya no gutabarana cyane cyane mu bihe by’amage, gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa n’izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye zirimo gusigasira umuco w’u Rwanda.

Umuganura ni umwe mu minsi mikuru ikomeye cyane yaranze amateka y’Abanyarwanda. Umuganura ni wo munsi mukuru wonyine watangiye kwizihizwa kuva kera n’abakurambere bacu.

Ni umunsi watangiye kwizihizwa kuva ku Ngoma ya Gihanga mu kinyejana cya 11.
Umuganura wakomeje guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndori (1510 – 1543), ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga bari bararwigaruriye, bagakuraho imihango yose yari ikomeye mu Rwanda.
Umuganura ni umunsi wo kwishimira umusaruro wagezweho no guhamya ingamba z’igihe kizaza. Ni umunsi w’ubusabane no kunga ubumwe.

Umuganura ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’Abanyarwanda kuko ubahuriza hamwe aho bari hose haba abari mu Rwanda n’abari mu mahanga.
Ijambo Umuganura rikomoka ku nshinga “kuganura” bivuga kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere.

Umuganura waje gucibwa n’Abakoroni ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga (1925), igihe Umutware Gashamura ka Rukangirashyamba yacibwaga mu Gihugu. Bamushinjaga kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Insanganyamatsiko y’Umuganura igira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka