Tuzishima neza nituba aba mbere mu mihigo - Abatuye i Huye

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe yagaragaje amanota uturere twagize mu kwesa imihigo mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, ku wa 28 Gashyantare 2023, Akarere ka Huye kakaba kabaye aka kabiri, abagatuye bavuga ko bazishima neza nibaba aba mbere.

Ibiro by'Akarere ka Huye
Ibiro by’Akarere ka Huye

Abatuye mu Karere ka Huye bavuga ko bazishima neza nibaba aba mbere, kuko n’ubundi mu manota aherutse gushyirwa ahagaragara y’umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, na bwo bari babaye aba kabiri n’amanota 82,8%, ubu bwo bakaba bagize 80,97%.

Uwitwa Jean Paul Ndagijimana wo mu Murenge wa Rwaniro yagize ati “Byari kuba byiza iyo tuba aba mbere, ariko no kuba aba kabiri ntacyo bitwaye. Turishimye, ariko nyine abaturage baravuga bati tuzishima neza ari uko twabaye aba mbere.”

Bernardine Bankundiye ukuriye Inama y’Igihugu y’abagore mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye na we ati “Ntabwo byantangaje kuba twabaye aba kabiri, nishimye. Ahubwo nibajije nti ese habuze iki kugira ngo tugire 100%?”

Yunzemo ati “Buriya turi bwegerane, duhamagarane mu masibo, turebe icyatumye tutagira 100%. Ubutaha tuzagira 100%!”

Impamvu atekereza ko bari bakwiye kugira 100% ngo ni ukubera ko mu Murenge atuyemo bakorera mu masibo, bakungurana ibitekerezo ku byo bakora byabateza imbere.

Ati “Ubu turi no kubaka ubusitani ahantu abantu bahurira ari benshi, kugira ngo tuzajye duhurira ahantu hari isuku, mituweli na yo turabikora neza, abana bariga, mbese turi kugenda ibintu tubikora neza tugendeye ku mihigo tuba twahize.”

Pascal Nkundimana na we ati “Buriya bamwe ntabwo twishimye kuko tutabaye aba mbere! Kuba aba kabiri n’aba gatatu byo turabisanganywe.”

Ubundi uretse muri 2017-2018, Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa 19 n’amanota 66%, n’uwa 2014-2015 kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 83%, guhera mu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014 kamaze kuba aka gatatu inshuro eshatu, n’aka kabiri inshuro ebyiri.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka