Tuzirikane icyorezo cya Covid-19 ariko dukomeza imirimo - Meya Mutabazi
Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, ubwo Umuyobozi, w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangizaga gahunda yiswe iyo ‘Kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo’, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gihari, bityo ko ari ukukizirikana ariko imirimo igakomeza.

Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kigihari ndetse n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo zikomeje. harimo kuramunya abantu badakoranye mu biganza, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi n’ibindi bijyana n’isuku.
Meya Mutabazi yavuze ko abantu baguma muri iyo gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ariko bakanabana na cyo bakomeza imirimo.
Yagize ati "Dusubire mu murongo Covid-19 yadukuyemo wo kwikemurira ibibazo, tuzirikane icyorezo ariko dukomeza imirimo. Twongere twicare dukemure ibibazo by’ihohoterwa, amakimbirane mu miryango, turangize imanza zitarangiye n’ibindi, umurongo twataye tuwugarukemo”.
Kalisa Leonidas, Umuyobozi w’umudugudu wa Kibungo mu Murenge wa Ngeruka yavuze ko ashima gahunda yo gufatanya hagati y’abayobozi n’abaturage mu kwikemurira ibibazo.
Ati “Mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, nta mwanya wabonekaga wo kwigisha abaturage. Kuba gahunda yo kwegera abaturage yasubukuwe turakomeza n’ibikorwa by’imihigo yo gusibura imihanda, kubakira abatishoboye n’indi mihigo twahize ku rwego rw’umudugudu”.
Meya Mutabazi atangiza iyo gahunda mu Muremge wa Ngeruka, yari kumwe n’inzego z’umutekano harimo n’Uhagarariye Polisi mu Karere ka Bugesera, CIP Karangwa Maurice, wavuze ko ubwo bukangurambaga butangijwe budakuraho ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse no gukumira ibyaha.

CIP Maurice Karangwa yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage umubare w’abantu bemerewe kujya mu bukwe, gushyingura n’ibindi.
Yagize ati “Ubukwe bwitabirwa n’abantu bangana na 30% by’ubushobozi bw’icyumba cyangwa urusengero bigiye kubakira, na ho gushyingura n’ikiriyo amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri ateganya abantu 10”.
Gahunda yo kurushaho kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo yatangijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Ngeruka, ubu bukangurambaga bwayo bukaba bwakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Bugesera.
Ohereza igitekerezo
|
NDABAKUNDA
TUGOMBAKWISHAKAMO.IBISUBIZO
TUNILINDACOVIDE19