Tuzaharanira kuba imboni z’impinduka - Abagore bagororerwa i Gitagata
Abagore n’abakobwa 204 bari bamaze igihe kirenga umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, giherereye mu Kagari ka Gitagata mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, barahiriye guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Ni nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye by’Igihugu aho bari barabaswe n’ibiyobyabwenge, birimo urumogi na mugo (Heroine), hamwe n’ibisindisha nka Kanyanga n’inzindi nzoga z’inkorano, byatumaga bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, ubujura n’ibindi bikorwa bitabaheshaga agaciro nk’abari n’abategarugori b’u Rwanda.
Mu gihe kirenga umwaka n’amezi icyenda, bahawe amasomo atandukanye arimo gufashwa guhindura imyumvire, imitekerereze n’imyitwarire. Aha bakaba bategwa amatwi ku mpamvu zatumye bishobora mu bikorwa bigayitse basanzwemo, bagahabwa ubujyanama kugira ngo babashe kumenya uko bazitwara, igihe bazaba bavuye mu kigo ngororamuco.
Banafashwa kujya mu matsinda mato abafasha kuganira no kumenyana, bakanagira amatsinda manini abafasha kwisanzura, kuganira neza no kumenya inyigisho bahabwa n’uko bazazishyira mu bikorwa.
Bigishwa indangagaciro na kirazira, biciye mu masibo baba babarizwamo, aho batozwa gukoresha imvugo iboneye kuko bahagezwa bafite imvugo zitari nziza bitewe n’aho babaga n’ibyo babagamo, kubahiriza igihe, kwiyubaha no kwihesha agaciro, hamwe no gukunda umurimo.
Izo nyigisho ziyongeraho kwiga imyuga itandukanye irimo guteka no gukora ibikomoka ku ifarini, gukora umusatsi harimo kogosha, gusuka, kudefiriza, gukora inzara, kudoda, byose bakabyiga bagendeye ku mahitamo yabo.

Ubwo basozaga ayo mahugurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, bavuze ko biyemeje kuba intangarugero mu muryango nyarwanda, bakaba umusemburo w’ibyiza, barangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, batanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
Joseline Umulisa wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko yaretse ishuri yumva ko ubuzima ari ukujya kwinywera urumogi, kuko yumvaga aribyo byamufasha kubaho neza mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Twiyemeje kureka no kuvuga oya ku badushuka, abadushora mu myitwarire mibi, uburaya, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’ubuzererezi. Tuzaharanira kuba imboni z’impinduka, tugeza urumuri ku bakiri mu mwijima twahozemo, duharanire kurangwa n’indangagaciro no gukunda Igihugu.”
Uwitwa Alice avuga ko yageze i Kigali agiye mu kazi, ariko ahamaze iminsi mike yisanga yatangiye gukora uburaya anakoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Nahisemo umwuga w’ubudozi niga nshyizeho umwete, ubu ngiye gusohoka hanze mpite nshaka ahantu mba nkorera. Nzagenda mpakorere ayo bazantangiza ni ayo, kuko nzagira ubundi bumenyi niyungura, bimfashe gukora, mfashe n’umuryango wanjye, n’urubyiruko ruri hanze rutazi y’uko kuba wakwiga umwuga hari icyo wakumarira.”

Umuyobozi w’Ikigo ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Hassan Bahame, asaba umuryango nyarwanda kwakira neza aba bagore n’abakobwa badakomeza kureberwa mu ishusho y’ingeso bahozemo batarahugurwa.
Ati “Icyo dusaba imiryango gikomeye ni ukudakomeza kurebera abantu mu ndorerwamo bari babazimo ya cyera y’umujura, indaya, umunywi w’urumogi, bamufate, bamwakire, bamenye ko avuye mu mahugurwa bamube hafi, kuko nibatamuba hafi azabona ko umuryango wamwanze. Ntibatume bagira ipfunwe, bababungabunge.”
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, yasabye abayasoje gutandukana n’ibikorwa bibi byabarangaga mbere yo guhugurwa.
Yagize ati “Ibikorwa bibi byabarangaga mutaraza aha, birashoboka ko mwabireka burundu mubifashijwemo n’aya mahugurwa mumazemo iminsi. Ndahamya ko mufite ubumenyi n’ubushobozi by’ibanze, byabafasha gutandukana n’imico mibi no gutangira ubuzima bushya, kuko mu gihe mumaze aha mwabonye umwanya mwiza wo kwisuzuma no kwitekerezaho, kugira ngo mufate umwanzuro ntakuka wo kuva mu bibi mwarimo.”
Abagore n’abakobwa 204 basoje amahugurwa bagize icyiciro cya 6 cy’abamaze guhugurirwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata, ahamaze guhugurirwa abagore n’abakobwa 709 mu byiciro byose.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru urubyiruko 6,429 bari mu bigo ngororamuco bya Gitagata, Iwawa na Nyamagabe, ari bo bazasoza amaguhurwa, aho ku wa 05 Werurwe 2025 uyu muhango uzabera ku kirwa cya Iwawa, nyuma yaho tariki 06 ukazabera mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe.

Ohereza igitekerezo
|