Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo - Abagenzi
Abakora ingendo mu modoka barishimira imanuka ry’ibiciro by’ingendo, aho byavuye ku mafaranga 25,9 ku kilometero kimwe bigera kuri 21 mu ngendo zerekeza hirya no hino mu Ntara z’igihugu.

Ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, mu gihe mbere hari hashyizweho amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.
Abo Kigali Today yasanze muri Gare ya Musanze bagaragaza ko bishimiye igabanuka ry’ibyo biciro ni abiganjemo abanyeshuri bitegura gusubira mu masomo, aho bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo byari byabateye impungenge zabagiraho ingaruka zo kuba basiba ishuri.
Uwitwa Tuyishime Elysée yagize ati “Ubu ngiye gusura abantu i Rubavu, ntanze amafaranga 1,300 avuye ku 1,900 byari ibibazo cyane turishimye Leta yakoze cyane.”
Ati “Twari dutangiye kwibaza uburyo tuzajya ku ishuri kubera izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo. Nawe reba amafaranga y’ishuri, urebe n’ibindi bikoresho, twari dufite impungenge zikomeye zo kubura uburyo tuzajya ku ishuri”.
Mugenzi we witwa Ntirandekura Elie ati “Amafaranga 600 yagabanutse mu rugendo Musanze-Rubavu ni menshi, nkatwe abanyeshuri bidufitiye akamaro, twibazaga uburyo tuzagera ku kigo nkatwe twiga kure aho dutega na moto kugira ngo tugere ku ishuri bikatuyobera, ariko ubu Leta yadukoreye ibintu byiza imanura ibiciro”.
Uretse abanyeshuri bishimiye icyo cyemezo, n’abagenzi bakora indi mirimo baremeza ko bari babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo.

Uwase Cecile ati “Mvuye i Kigali nderekeza i Gisenyi nishyuye amafaranga 3,310 mu gihe byari hejuru y’amafaranga 4000, iki giciro turagikunze twari twabifashe nabi ariko ubu ni byiza ingendo zirakorwa neza”.
Kabonero Charles ati “Uko byagenda kose Abanyarwanda turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo, Leta yabikemuye Imana ishimwe”.
Abashoferi na bo baragaragaza ko igabanuka ry’ibiciro by’ingendo bitabateye ikibazo nk’uko umushoferi witwa Manigaba Aphrodis yabitangarije Kigali Today ati “Ni byiza kugabanyiriza abagenzi, twe nta kibazo biduteye kuko inyungu z’abaturage ari zo nyungu zacu, nibatugane tubakirize yombi”.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col Patrick Nyirishema, yasobanuye igabanuka ry’ibi biciro yifashishije urugero nk’aho yavuze ko umuntu uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 none hakurikijwe ibiciro bishya azishyura amafaranga 1930.
Yatanze urundi rugero rw’aho nka Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 none akaba yabaye 3,390. Yasobanuye kandi ko kuva i Kigali ujya i Muhanga yari 1,210 none akaba yabaye 1030.

Lt Col Patrick Nyirishema uyobora RURA yasobanuye ko amafaranga yagabanutseho ari inyunganizi Leta yashyizemo.
Ati “Ni ukuvuga ngo ikinyuranyo hagati ya 25,9 na 21 ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yashyizemo, nkaba ngira ngo dushimire Leta y’u Rwanda uburyo yorohereza umuturage cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, mu by’ukuri icyo kinyuranyo ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yahaye wa muturage igihe yagiye mu rugendo”.
Mu muhango w’irahira ry’abasenateri bashya uherutse kuba, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyari kimaze iminsi kivugwa, avuga ko intambwe yo kuba abaturage batemberera aho bashaka hirya no hino mu gihugu, ari ibyo kwishimira nyuma y’igihe bari bamaze batemerewe kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID-19, avuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyigwaho kikabonerwa umuti.
Kanda HANO urebe ibiciro bishya by’ingendo
Inkuru zijyanye na: RURA n’ibiciro by’ingendo
- Reba ibiciro bishya by’ingendo bivuguruye
- Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame
- RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo
- Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu
- Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo
- RURA yasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi bitasubiye uko byahoze mbere ya Covid-19
- Hari abavuga ko ibiciro bishya byo gutwara abagenzi byabagoye
- Reba uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze
- Ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange byagabanutse
- Kubahiriza amabwiriza y’ingendo mu modoka rusange bizatangira nyuma yo kuvugurura ibiciro - RURA
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo ibyo WAVUZE
Nibyo ibyo WAVUZE
Ubu nabwo hagiye gukurikiraho ibiciro byaza moto harya ubundi ufite igihombo mukumvikana ninde! numumotari!!cyangwa numugenzi!