Tureke kuba abivuga ko turi ibitangaza kandi tutabyerekana – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagararira abayobozi kuzamura impano zitandukanye Abanyarwanda bafite kugira ngo haboneke benshi basohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko impano Abanyarwanda bafite zigomba kuzamurwa
Perezida Kagame avuga ko impano Abanyarwanda bafite zigomba kuzamurwa

Yabitangaje ubwo yahuraga n’Intore z’abanyamakuru zitwa Impamyabigwi, Intore z’abahanzi zitwa Indatabigwi n’Intore z’abakora ibijyanye na siporo zitwa Imparirwakubarusha, muri Kigali Convention Center kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Perezida Kagame avuga ko hari amarushanwa mpuzamahanga y’imikino itandukanye abera hanze y’igihugu ariko ugasanga nta Banyarwanda bayitabiriye cyangwa se baba banayitabiriye bakaba ari bake.

Akomeza avuga ko ibyo bitari bikwiye kandi mu Rwanda hari abantu batandukanye bafite impano ku buryo bitaweho bajya guhatana kandi bagatsinda.

Agira ati “Na bariya bose bajya mu marushanwa bakayatsinda ni abantu nka mwe. Mu Banyarwanda harimo abakwiye kuba bafite ubushobozi.

Tugomba guhora dushakisha uburyo twatera inkunga abifitemo ubumenyi, ubushobozi n’impano zitandukanye kugira ngo bagere kure.”

Intore z'Abanyamakuru, Abahanzi n'abakora ibijyanye na siporo bahaye impano Perezida Kagame
Intore z’Abanyamakuru, Abahanzi n’abakora ibijyanye na siporo bahaye impano Perezida Kagame

Akomeza avuga ko abo bafite impano bagomba kuzamurwa ariko nabo bagahora baharanira guserukira u Rwanda, bakajya guhatana n’abandi kandi bagatsinda.

Agira ati “Niba ubishoboye ni byiza. Ndifuza ko ubishobora, ndifuza ko uniyumvamo ko ubishobora ariko icyangombwa ni hariya hanze. Seruka turebe.

Tureke kuba abajya kogeza abandi gusa cyangwa abivuga ko turi ibitangaza kandi tutabyerekana. Ibyo ntabwo ari byo.”

Akomeza avuga ko gutera imbere bizagerwaho binyuze mu kubishyiramo ubushake, kubiharanira ariko bigakoranwa imyitwarire myiza, kwicisha bugufi n’ubwitonzi.

Perezida Kagame yakomeje ashimira Intore z’Abanyamakuru, Abahanzi n’abakora ibijyanye na siporo ababwira ko ibyo bakora bifite akamaro gakomeye mu iterambere ry’igihugu.

Aha niho yahereye abizeza ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibyo bakora bikomeze kutera imbere kandi nabo bibateze imbere.

Ati “Nka Leta twishimira kubatera ingabo mu bitugu ngo mugere ku ntumbero zitandukanye muba mwihaye.”

Perezida Kagame avuga ko abafite impano bagomba guharanira guserukira u Rwanda
Perezida Kagame avuga ko abafite impano bagomba guharanira guserukira u Rwanda

Yanashimiye kandi Abanyarwanda bakomeje kugaragaza impano bagaserukira u Rwanda kandi bakaruhesha ishema.

Perezida Kagame yavuze ko kandi amakipe y’imikino itandukanye mu Rwanda azakomeza guterwa inkunga kugira ngo azagere ku rwego rwo hejuru bityo nayo aheshe ishema u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’izo Ntore zibarirwa hagati ya 1500 na 2000, zamugeneye impano y’igihangano gishushanijeho ifoto ye ikikijwe n’ibindi bishushanyo bigaragaza buri kiciro cy’izo Ntore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa icyambere cy’ingenzi nyakubahwa perezida yagakwiye guhita adukemurira ni ukongera umubare w’ibibuga byo kwitorezaho kuko n’ibyahozeho babigize ibibanza babyubakamo, aho niho tuzabonera abafite impano hakiri kare

Proudrwandan yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka