Turashima uko Abanyarwanda badufashe mu mugongo - Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, arashimira uko Abanyarwanda bakomeje kubafata mu mugongo no kubaba hafi, muri iki gihe igihugu cyabo cyinjiye mu ntambara mu buryo butunguranye, kubera ibitero by’umutwe wa Hamas wagabye kuri Israel.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aganira n'abanyamakuru
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aganira n’abanyamakuru

Amb. Einat Weiss, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2021, yavuze ko ashimira ukuntu mu minsi ine ishize urugamba rutangiye, Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bagaragaje ko bifatanyije na Isiraheli, ku nkunga, kubaba hafi binyuze mu bihumbi by’ubutumwa butandukanye, bugaragaza uko bari inyuma ya Israel n’agahinda batewe n’ibyabaye.

Agira ati “Mwadushyize ku mutima kandi Abanyarwanda ni bamwe mu bavandimwe bababajwe n’ibiri kuba kuri Israel, ndetse n’ibindi bihugu bigaragaza ko bishyigikiye ko twirwanaho tukabibonera mu bihumbi n’ibihumbi by’ubutumwa batwoherereza ko baturi inyuma”.

Yongeraho ati “Twishimira kubona dushyigikiwe mu bikorwa byo kwitabara kw’Igihugu cyacu, tubibonera ku nyubako zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu, harimo n’izikorerwamo na za Guverinoma z’Ibihugu, zazamuweho amadarapo yo kugaragaza ko badushyigikiye, ibyo bidutera imbaraga kandi turabyishimira cyane”.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda avuga ko igihugu ahagarariye, gihanganye n’umutwe w’iterabwoba, witwara nk’indi mitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akarishye ya DAESH.

Avuga ko ari byiza ko Abanyarwanda n’abandi baturage bo ku Isi, bamenya ibiri kubera muri Israel uhereye ku bitero byatangiye ku ya 07 Ukwakira 2023, ubwo mu buryo butunguranye abarwanyi ba Hamas batangizaga intambara kuri Isiraheli.

Amb. Einat Weiss avuga ko uwo munsi w’ibitero wari ikiruhuko nk’ibisanzwe mu muco w’Abisiraheli, mu gitondo cya kare abantu rwose baruhutse bari mu ngo zabo biryamiye, ariko bagashigukira hejuru bumva ibitero by’iterabwoba, bya kinyamaswa by’umutwe wa Hamas.

Agira ati “Ibyo bitero byinjiye mu ngo, byibasira abana, abagore, abasaza n’abakecuru, banateye abari mu munsi mukuru w’igitaramo cy’amahoro no kubaho cy’urubyiruko rwari rwaturutse hiryo ni hino ku Isi barabica bamwe babatwitse. Babafashe ku ngufu, babica urubozo mu maso y’ababyeyi babo”.

Ati “Ibyabaye kuri uwo munsi, byatumye bidaturutse ku mahitamo yateganyijwe, Israel ihatirwa kwinjira mu ntambara, usibye na yo nta gihugu na kimwe ku Isi cyakwihanganira kubona igitero cyibasira abaturage, aho abasaga 200 ku munsi wa mbere bahise bahasiga ubuzima barimo abana, abagore n’abagabo, ndetse abasaga 100 barimo n’abasirikare bakaba baratwawe bunyago”.

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro

Amb. Weiss avuga ko imibare y’abapfuye ikomeje kugenda yiyongera, kuko bigoye kumenya amakuru y’abatakaje ubuzima muri ibyo bitero, kuko ababuze ababo bose batarabasha gutanga amakuru aberekeyeho.

Anenga ibihugu nka Liban n’ibindi bishyigikiye imitwe irwanya Ubutegetsi wa Israel, kuba birimo gushyigikira ko amaraso akomeza kumenaka, kandi byagakwiye kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba ku Isi.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka