Turasabwa gushyira hamwe mu bihugu byacu ngo duhashye iterabwoba -Lit. Gen. Kale Kayihura

Umuyobozi wa polisi ya Uganda, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’igipolisi cyo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Lit. Gen. Kale Kayihura, aravuga ko kurwanya iterabwoba bishoboka, gusa bigasaba ko ibihugu byose bishyira hamwe ubumenyi, imbaraga n’amakuru.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku nsanganyamatsiko ijyanye n’uko iterabwoba ryifashe mu karere kuri ubu, ndetse n’uko cyahashwa, mu ishuri rikuru rya Polisi (NPA) i Musanze kuri uyu wa kane tariki 28/02/2013, Lit. Gen. Kayihura yasobanuye uko ikibazo cy’iterabwoba gihagaze, anerekana ko ibi bikorwa bishobora kwirindwa ndetse no guhashywa, gusa ngo birasaba ubufatanye.

Lit Gen Kayihura atanga ikiganiro.
Lit Gen Kayihura atanga ikiganiro.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ubufatanye bw’ibihugu byose byo mu karere bukenewe cyane, nta na kimwe cyivuyemo, kugira ngo iterabwoba rikumirwe ndetse rihashywe mu buryo bwihuse kandi burambye. Yagize ati: “Iterabwoba rishobora kwirindwa, kandi rizahashywa, gusa birasaba ko ibihugu byose bishyira hamwe.”

Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yashimiye uyu muyobozi wa polisi ya Uganda ku bufatanye n’imikoranire myiza na polisi y’u Rwanda ndetse no kuba yaje guhugura abapolisi bari kwiga mu ishuri rikuru rya polisi ry’u Rwanda, akabasangiza ubunararibonye nk’umuntu wakoreze mu nzego zishinzwe umutekano mu myaka irenga 30.

Abapolisi mu ifoto y'urwibutso.
Abapolisi mu ifoto y’urwibutso.

Abayobozi ba polisi z’ibihugu byombi, banafatanyije mu guha impamyabushobozi abapolisi 30 baturuka mu bihugu umunani bya Afurika birimo u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Amajyaruguru, na Malawi, na Ethiopia, bari bamaze amezi abiri bahugurwa mu ishuri rya Polisi, mu bijyanye n’iterabwoba n’uko barirwanya.

Chief Supt. Simon Peter Mukama, umuyobozi mu ishuri rikuru rya Polisi, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byitwara neza mu gufata abanyabyaha bakorera ibyaha mu bindi bihugu bagahungira mu Rwanda, bityo akavuga ko ari iby’igiciro ko abapolisi b’u Rwanda bahugurwa ku bijyanye no gukumira no guhangana n’ ibyaha ndengamipaka ndetse n’iterabwoba.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Ewana polisi wa ouganda arakeye kurusha ba gasana bazahinduye akabara,contoni yacu yarererutse bisubireho kabisa si non bravo kuri police yacu

kariha yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka