Turasabwa gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho 100%.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Yabibasabye ku wa Gatatu tariki ya 09 Gashyantare 2022, ubwo yri mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba, mu gutangiza igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje kwihutisha iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage, kandi umuturage abigizemo uruhare.

Yabibukije ko ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yazaga mu Karere ka Ngoma, yabemereye kubagezaho ibikorwa by’iterambere by’imyaka irindwi.

Yasabye abayobozi gukora cyane kugira ngo ibyo Perezida yemereye abaturage bigerweho 100%.

Ati “Leta yatangiye gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizajya mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022/2023, tuzaba twegereza umwaka wa 2024. Turasabwa gukora cyane ngo ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage tubigereho, ndetse dukomeze tunakore n’ibindi”.

Yakomeje agira ati “Buri wese akwiye kugira intego, duhereye mu ngo zacu, dushyireho ingamba bityo tugire umuryango ukomeye ushobora guhangana n’ibibabazo duhura nabyo”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iyi gahunda yatangirijwe muri iyo Ntara, yongeraho ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa biri mu cyerekezo cya Perezida wa Repubulika, cy’uko abaturage bagomba kugira uburenganzira bungana, umutekano n’amahoro n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, mu izina ry’abaturage ba Ngoma yagaragaje ibikorwa bitandukanye byagezweho muri ako Karere, birimo kubaka amahoteri, sitade, ubwanikiro bw’imyaka, amashuri, imiyoboro y’amazi 675, byatumye ingo zikoresha amazi meza muri ako Karere ubu ziri ku kigereranyo cya 92% n’ibindi.

Bimwe mu byifuzo abaturage b’Akarere ka Ngoma bagaragaje, harimo umuriro w’amashanyarazi, kubona imihanda ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko, n’ibindi.

Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo
Abaturage bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo

Umwe mu baturage wo mu Kagari ka Karenge, kamwe muri 5 tugize Umurenge wa Jarama batuyemo, avuga ko bamaze imyaka umunani badafite umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Tumaze imyaka umunani nta muriro w’amashanyarazi dufite kandi abandi bawufite, turifuza ko twawubona”. Ikindi bifuje ni umuhanda wabahuza n’Akarere ka Bugesera, kugira ngo babashe guhahirana.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye Leta yashyizeho ubu buryo bwo guha uruhare abaturage mu bibakorerwa, kuko bituma ibikorwa biba byakozwe barushaho kubigiramo uruhare bakabigira ibyabo.

Yasabye ko hakwitabwa ku gushakira umuhanda aba baturage, kuko bigaragara ko hari umusaruro mwinshi ku buryo kuwujyana ku isoko bibagora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka