Turabasaba guha agaciro imbabazi mwahawe n’Umukuru w’Igihugu - Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, kubungabunga umutekano basanze, yibutsa abafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika kwirinda kuzitesha agaciro.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Ni mu mpanuro yatangiye mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ku itariki 20 Nyakanga 2023, mu gikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Congo.

Abasubijwe mu buzima busanzwe ni 92 bagize icyiciro cya 69, bari mu byiciro bitatu bigizwe n’abatashye ku bushake, abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no guhungabanya umutekano w’Igihugu bagakatirwa n’urukiko, n’abasivili bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.

Minisitiri Musabyimana, yibukije abasezerewe n’abasubijwe mu buzima busanzwe gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, no kubahiriza izindi gahunda za Leta zifasha Igihugu gukomeza kujya aheza, abasaba ko amahugurwa bahawe abagirira akamaro bahorana intego yo gufatanya n’abo basanze kurushaho kubungabunga umutekano w’igihugu.

Yagize ubutumwa bwihariye agenera abahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ati “Turabasaba guha agaciro gakomeye imbabazi za kibyeyi mwahawe n’Umukuru w’Igihugu, bityo muzabane neza n’abo mugiye gusanga mu muryango nyarwanda, kandi mwirinde icyo ari cyo cyose cyatuma imbabazi mwahawe zivanwaho, kuko nabyo birashoboka”.

Abarangije kwiga imyuga bahawe seritifika
Abarangije kwiga imyuga bahawe seritifika

Arongera ati “Turabasaba kuzirikana ko nubwo mwahawe imbabazi mutahanaguweho icyaha, mugomba kwitwara neza aho mugiye kandi mugakurikiza amategeko yose y’igihugu, mufatanya n’abandi Banyarwanda musanze muri gahunda z’Igihugu zifasha abaturage kwiteza imbere, mu guhindura imibereho yabo harimo no kwivana mu bukene, abenshi muri mwe mwatewe n’uko mwabaga mu mashyamba”.

Abo basubijwe mu buzima busanzwe, mu baganiriye na Kigali Today bavuze ko nubwo bicuza igihe batakaje bahungabanya umutekano w’Igihugu, bakiriwe neza mu Rwanda bigishwa amateka n’uburere mboneragihugu, ubu bakaba biteguye kujya ku isoko ry’umurimo nyuma yo kwiga imyuga.

Col Nizeyimana Marc ati “Nageze mu Rwanda muri 2020 nshyikirijwe u Rwanda n’igisirikare cya Congo, njya mu nkiko nkatirwa imyaka 20, mfungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, hano i Mutobo twize byinshi birimo amateka y’Igihugu, twiga ibijyanye no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, batwigisha n’imyuga, kugira ngo izadufashe mu minsi iri imbere”.

Abayobozi basuye ibyumba binyuranye bitangirwamo amasomo y'imyuga
Abayobozi basuye ibyumba binyuranye bitangirwamo amasomo y’imyuga

Arongera ati “Iyo ukurikije gahunda za Leta, ukabona aho Abanyarwanda bamaze kugera, bitandukanye n’ibyahozeho byavanguraga Abanyarwanda, twashimiye cyane Parezida wa Repubulika waduhaye imbabazi”.

Premier Sergent Nizane Anne Marie ati “Twarabenshywe bihagije ariko ubu twarize, twiboneye aho Igihugu cyacu kigeze mu iterambere, twitandukanyije n’abagifite ibitekerezo byo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no guhungabanya umutekano w’Igihugu, turishimira uburyo twakiriwe neza mu Rwanda buri wese yigishwa umwuga, abakiri mu buyobe aho mu mashyamba nibatahe twubake iki gihugu cy’amahoro”.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valerie, yashimye imyitwarire myiza yabaranze aho bari mu mahugurwa i Mutobo, abasaba kubyaza umusaruro amasomo baherewe muri icyo kigo.

Nyirahabineza Valerie
Nyirahabineza Valerie

Nyirahabineza yagarutse ku masomo y’imyuga bahawe, arimo ubwubatsi, amashanyarazi, ubuhinzi, gutunganya imisatsi, gusudira, gukanika imodoka n’ibindi, avuga ko mu kubafasha gusubira neza mu buzima busanzwe, bahabwa n’ibikoresho by’ibanze bizabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyingiro bize, bakazaterwa n’inkunga ku mishanga iciriritse bategura.

Abasubijwe mu buzima busanzwe ngo biteguye gufatanya n'abandi kubaka Igihugu
Abasubijwe mu buzima busanzwe ngo biteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka