Tumenye gukoresha ‘zebra crossing’ (Igice cya 2)

Icy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, turibanda ku batwara ibinyabiziga n’uko bagomba kwitwara iyo bagiye kugera cyangwa bageze ku mirongo minini, aho abanyamaguru bambukira izwi nka ‘zebra crossing’.

Niba utwaye ikinyabiziga (imodoka, ipikipiki cyangwa igare), mbere na mbere ugomba kubahiriza umuvuduko ntarengwa wemerewe mu muhanda urimo, kuko impanuka nyinshi ahanini ziterwa n’umuvuduko ukabije udatuma utwaye ikinyabiziga abona umwanya uhagije wo gufata feri igihe ahuye n’umunyamaguru wambutse nabi.

Uko ikinyabiziga kigomba kwitwara imbere ya zebra crossing

Ku batwara ibinyabiziga, iyo ugeze hafi ya zebra crossing mu mihanda yo mu mujyi habamo ibyapa bimenyesha ko imbere hari iyo mirongo, kugira ngo ukomeze uzi neza ko ushobora kuhasanga abantu barimo cyangwa bitegura kwambuka.

Kimwe n’abanyamaguru, kubera ko nta burenganzira na bumwe bushobora gusimbura umutekano wawe mu muhanda, wowe utwaye ikinyabiziga, igihe ugeze kuri iyo mirongo, kabone n’iyo nta muntu waba ubona hafi ashaka kwambuka, ugomba kugendera ku muvuduko ntarengwa kandi ukagenda ureba ku mpande z’umuhanda niba nta bantu bakeneye kwambuka cyangwa abashobora kuba batangiye kwambuka, batabanje kureba ko nta kinyabiziga kirimo kuza.

Hari irindi kosa abatwara ibinyabiziga bajya bakora muri zebra crossing, cyane cyane ahatari amatara y’umutekano wo mu muhanda (feux rouges), bagera imbere ya zebra crossing ukabona ntibashaka kugabanya umuvuduko kandi babona ko hari abanyamaguru bashaka kwambuka.

Ku batwara amapikipiki, by’umwihariko abatwara abagenzi (abamotari), hari abagera muri zebra crossing ukagira ngo guhagarara bo ntibibareba na gato. Ni hahandi usanga imodoka yahaye inzira abanyamaguru ngo bambuke, ukabona moto ihurudutse ku ruhande umunyamaguru atarimo kubasha kugeza amaso kandi ikaza yihuta cyane ibyo guhagarara itabikozwa.

Iyo myitwarire ni yo ahanini ituma hari abanyamaguru bahitamo kwambuka biruka, abandi ugasanga barabisikana n’ibinyabiziga. Ibyo ntabwo ari byo rwose. Zirikana ko nta burenganzira na bumwe busimbura umutekano wawe mu muhanda, ariko na none wibuke ko umuhanda ubereyeho twese, kandi tugomba kuwukoresha mu buryo budashyira ubuzima mu kaga.

Umuhanda si uwo gusiganirwa. Kugerayo amahoro ni cyo cya mbere, by’umwihariko wowe munyamaguru kuko ari wowe usabwa kwitonda cyane igihe ugiye kwambuka umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka