Tugomba kubyakira n’ubwo bigoye – Uwaburiye abana bane mu biza

Nzabonimpa Innocent wari utuye mu Mudugudu wa Buruha, Akagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, yapfushije abana bane bahitanywe n’inkangu yagwiriye inzu, mu biza byabaye tariki 3 Gicurasi 2023 saa munani z’ijoro.

Nzabonimpa Innocent wapfushije abantu bane mu biza biheruka
Nzabonimpa Innocent wapfushije abantu bane mu biza biheruka

Ni bimwe mu biza bigoranye kwibagirwa mu Rwanda kubera abantu 135 byahitanye, bigasiga iheruheru imyiryango myinshi, ubu bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.

Nzabonimpa avuga ko we n’abo mu muryango we baryamye bisanzwe, imvura yagwaga ntibamenye ko ishobora kubasiga iheruheru. Avuga ko mu buryo butunguranye yumvise ikintu kigwa, yongera kwibona atsikamiwe n’igisenge cy’inzu.

Nzabonimpa avuga ko inkangu yagwiriye inzu ye yahise ihitana abana bane, naho we n’umugore n’undi mwana warokotse bashobora kuyivamo.

Agira ati « Numvise ikintu gikubise, numva igisenge kinguyeho. Umugore yaratatse, ngerageza gusunika isakaro ngo ndebe ko navamo, mbonye bishoboka ngaruka gushaka umugore, abana bo nagiye kubareba nsanga byabarenzeho. Nakurikijeho kujya kureba undi mwana byari byagwiriye tumukuramo byamufashe igihande kimwe. »

Nzabonimpa avuga ko abaturanyi bamutabaye, bashobora kumujyana kota umuriro bamuha n’imyenda arashyuha, ariko abana be babiri n’ab’umukobwa we babiri bari bamaze kurengerwa n’inkangu.

Avuga ko kuri ubu arimo kugenda abyirengagiza ariko ngo agahinda ni kose kuko amasura y’abana be amugarukamo kenshi.

Ubwo Nzabonimpa yari avuye kwandukuza abana mu irangamimerere ku Murenge wa Nyundo, yabwiye Kigali Today ko yumva afite agahinda ariko akongera akihangana kuko ntawe yabibaza.

Ati « Tugomba kubyakira n’ubwo bigoye kuko ntawe twabibaza ngo yabigizemo uruhare, ariko biragoye. »

Nzabonimpa yasigaranye abandi bana batatu, ariko nabwo byatewe n’uko batari baraye muri urwo rugo, akaba abana na bo mu nzu arimo gukodesherezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Agira ati «Nta kintu nasigaranye, uretse abana nabuze barimo kwiga mu mashuri yisumbuye, nabuze inzu, amatungo n’ibyo mu nzu byose. Ndi mu nzu nakodesherejwe n’ubuyobozi, ariko sinzi ngo nyuma y’amezi abiri bizagenda gute kuko ntacyo nasigaranye. »

Iyo abajijwe icyo yafashwa, Nzabonimpa avuga ko akeneye aho kuba n’icyo gukora kuko aho yari atuye atizera kuzongera kuhatura cyangwa kuhakorera kuko hagiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufite imiryango ibarirwa mu 1300 igizwe n’abantu babarirwa mu 5000 bakeneye aho kuba kuko inzu zabo zangijwe n’ibiza. Barimo abari basanzwe bakodesha, ubu bakaba barimo guhabwa amafaranga bakajya gushaka ahandi baba, ariko n’abari batuye bamwe bavuga ko batasubira aho bari batuye, bagasaba ko bafashwa kwimurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka