Tugomba gukomeza gushyira imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga ari ngombwa gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ryifashisha mudasabwa na murandasi kugira ngo bifashe umugabane wa Afurika kugera ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame atangiza Mobile World Congress
Perezida Paul Kagame atangiza Mobile World Congress

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’iminsi itatu ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress).

Ni inama irimo kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya kabiri, ikaba ihuje abantu batandukanye barenga 3,000 bafite ubunararibonye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite umuvuduko mu gukwirakwiza itumanaho rya telefone ngendanwa kurusha ahandi hose ku Isi, bakaba bagifite n’urugendo runini rw’ibigomba gukorwa, ariko bagomba gukomeza gushyira imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati “Tugomba gukomeza gushyira imbere ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa na murandasi, ku rwego rw’Isi nabwo turimo turabona imbaraga zishyirwa mu gushyigikira Afurika kugira ngo igere ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga, gahunda yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) umwaka ushize, ni urugero rwiza.”

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu hakozwe umuhigo wo gukusanya Miliyali ebyiri z’Amadorali kandi bizafasha abaturage benshi kugerwaho n’ikoranabuhanga. Ndashimira ITU iyobowe na Don Golden Martin kubera kuba nyambere muri iri huriro, niba hari isomo rimwe twakura mu cyorezo, ni uko mu bijyanye n’ibihe by’amage tugomba gushaka icyita rusange, ni byo byonyine bizadufasha kubaka ahazaza twese dukwiye.”

Umukuru w’Igihugu yanavuze ko icyorezo cyatumye habaho kongera umuvuduko, wo gusingira ikiragano gishya cy’iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga, aho barwiyemezamirimo bakiri bato ari bo bayoboye izo mpinduka, kandi bakomeje kubashyigikira, kuko ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari ritangiye gukora itandukaniro mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Kandi ko amahirwe ari mu rwego rw’ubuzima hagamijwe guhindura urwo rwego, ari ikintu cyigaragaza, ku buryo hakwiye gukurwaho ibyuho mu bijyanye no kugera ku ikoranabuhanga, kuko ari ikintu cyihutirwa ku Banyafurika benshi bitarageraho.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije kwimakaza imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu by’itumanaho mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “U Rwanda ni cyo Gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yigirwamo ingingo zitandukanye z’ikoranabuhanga mu by’itumanaho zirimo Internet, ubwenge bukorano n’ibindi, yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 2 baturutse hirya no hino ku Isi.”

Umuyobozi Mukuru wa Global Mobile Association (GSMA), Mats Granryd, avuga ko u Rwanda rurimo kwihuta cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kubera uburyo byashyizwemo imbaraga n’abayobozi barwo ku buryo rusigaye ruri mu bihugu biri imbere ku mugabane.

Ati “Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika, kandi rukaba ruri no mu nzira yo kuba urwa mbere, byose bishingiye ku mpinduka z’ubuyobozi n’ibikorwa bya Perezida Paul Kagame, ndetse n’uruhare rwa telefone zigendanwa.”

Abarenga 95% by’abatuye Isi bakoresha telefone, ni mu gihe abafite izigezweho (Smart Phones) ku mugabane wa Afurika bagera kuri 59%, nubwo hakigaragara umubare munini w’abatagerwaho na murandasi.

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutunga telefone zigezweho, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu bigo nka Banki ya Kigali ndetse na MTN, yatangije uburyo abaturage bashobora kubona izo telefone, ubundi bakajya bagenda bishura macye macye bitewe n’uko buri wese yifite.

Biteganyijwe ko muri iyi nama hazigirwamo uko abantu by’umwihariko abatuye umugabane wa Afurika, barushaho koroherezwa kugera ku bikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka