Tugiye kubakira Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rubyiruko - Gatabazi JMV

Gatabazi Jean Marie Vianney watorewe umwanya w’Umuyobozi w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yiyemeje kurushaho kuzamura umuryango wa FPR-Inkotanyi ahereye ku rubyiruko.

Chairman Gatabazi asuhuza bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cy'Amatora
Chairman Gatabazi asuhuza bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cy’Amatora

Ni igikorwa cyabereye mu nteko rusange idasanzwe y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yateraniye mu Karere ka Musanze tariki 15 Kamena 2019.

Gatabazi JMV, usanzwe kuri uwo mwanya, yongeye kugirirwa icyizere ahundagazwaho amajwi.

Ni nyuma yo kwamamazwa nk’umukandida umwe rukumbi, ku mwanya Perezida wa Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aho nyuma yo gutorwa yavuze ko azanye imbaraga zidasanzwe ari zo urubyiruko, agiye kwifashisha mu gukomeza guteza imbere Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Avuga ko kubakira Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rubyiruko ari kimwe kizafasha kubaka Umuryango ufite ingufu.

Agira ati “Dufite inshingano zikomeye zo guhindura iki gihugu cyacu, kubigeraho ni ukuzamura uyu muryango wacu ukubakirwa ku rubyiruko imbaraga z’igihugu, bagakura bazi umuryango ko ari wo wabahaye iki cyerekezo, bakazadusimbura batujyana mu cyerekezo twifuza”.

Gatabazi JMV ni we watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru
Gatabazi JMV ni we watorewe kuyobora FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru

Gatabazi kandi yavuze ko azarwanya akarengane, ruswa no guharanira ko Abanyarwanda bagira uburenganzira bungana, ibyo akabikora ahereye mu midugudu.

Agira ati “Ibintu byinshi numva nashyira imbere cyane cyane ni ukurwanya akarengane na Ruswa, no guharanira ko Abanyarwanda bumva bafite uburenganzira bungana. Ingamba ya mbere dufite ni ukubaka umuryango uhamye ku mudugudu, tukizera ko ku mudugudu abanyamuryango bagira igihe cyo guhura, bakaganira ku buzima bw’umuryango, ku iterambere, bakaganira n’ibigomba gukosorwa cyane cyane burya RPF icyo ishaka ni imiyoborere myiza, iha abaturage ijambo, irwanya akarengane”.

Gatabazi yavuze kandi ko hagomba kuzamurwa ireme ry’imyumvire y’abanyamuryango, aho bagomba kuba ku isonga mu gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gihura na byo.

Ati “Igikomeye cyane, ni ukuzamura ireme ry’imyumvire y’Umunyamuryango, nk’uko RPF ari moteri ya Guverinoma, ni ukuvuga ko abanyamuryango bafite inshingano zo guteza imbere igihugu, baba ku isonga ku bibazo igihugu gihura na byo nko kurwanya ibiyobyabwenge, imirire mibi n’ibindi, bagendeye ku murongo wa Chairman mukuru.”

Akimpaye Christine watorewe kuyobora Urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango wa FPR
Akimpaye Christine watorewe kuyobora Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR

Hatowe kandi n’abahagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi mu nzego zinyuranye, zirimo abagize komite Nyobozi y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, abahagarariye urubyiruko muri komite nyobozi, hanatorwa abagize komite nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi.

Abatowe bose bagaragaje imigabo n’imigambi bagiye kugeza ku muryango wa FPR-Inkotanyi, bamwe bavuga ko bagiye guhashya burundu ibibazo bihangayikishije imibereho y’abaturage, birimo inda z’imburagihe mu bangavu, ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Akimpaye Christine, nyuma yo gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi yagize ati “Ndishimye cyane ndashimira abanyamuryango cyane cyane ba Mutima w’urugo bangiriye icyizere, ibibazo bikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda ni byo ndi bwibandeho. Hari amakimbirane mu ngo, igwingira ry’abana, imirire mibi, abana bata amashuri, ibyo byose ni byo bimbabaje kandi nizera ko mfatanyije n’abandi twazabirwanya”.

Mbere y'amatora habanje akadiho
Mbere y’amatora habanje akadiho

Ndahimana Emmanuel, watorewe kuyobora komisiyo y’Imiyoborere myiza mu rubyiruko, we yagize ati “Ibyo tuzibandaho cyane nk’urubyiruko, ni ukurwanya akarengane kandi tugatoza urubyiruko kwitabira gahunda za Leta, kandi tukanarutoza gutinyuka kujya muri Politiki, tukabatoza no gukurana umuco wo kurwanya ruswa, ibiyobyabwenge, tube twagabanya abana bajya Iwawa cyangwa mu bindi bigo ngororamuco kubera ibiyobyabwenge”.

Uwonkunda Benilde watorewe kuyobora komisiyo y’ubukungu mu rugaga rw’urubyiruko avuga ko ibibazo by’urubyiruko rwirirwa ruzerera ngo rwabuze icyo rukora bigiye kuba amateka.

Agira ati “Intara y’Amajyaruguru ni ikigega cy’ubukungu, ntihakwiye kuboneka urubyiruko ruzerera ngo habuze akazi, urubyiruko tugomba kumva ko ari twe soko y’ubukungu, icyerekezo igihugu cyacu kiganamo ni ugukora cyane. Umukuru w’igihugu ahora adusaba kwishakamo ibisubizo, kandi imbaraga zirahari. Twizeye kuzafatanya kandi tuzagera kuri byinshi, ni twe bagiriye icyizere mu kugeza ibitekerezo byabo kure”.

Aba ni bo batowe mu nzego zinyuranye zigize umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru
Aba ni bo batowe mu nzego zinyuranye zigize umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru

Gatabazi JMV yatorewe kuba Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru, yungirizwa na Nirere Marie Goreth, mu gihe Byiringiro Robert yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru.

Akimpaye Christine, ni we watorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Amatora nk’aya yabaye no mu zindi ntara n’Umujyi wa Kigali. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba batoye Alphonse Munyantwari ku buyobozi bwawo, Iburasirazuba batora Mufulukye Fred, mu Majyepfo batora Vuganeza Aaron, naho mu Mujyi wa Kigali batora Marie-Chantal Rwakazina.

Abagore batowe biyemeje kubaka imiryango izira amakimbirane
Abagore batowe biyemeje kubaka imiryango izira amakimbirane
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye amatora
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bitabiriye amatora
Gatabazi yashimiye abamugiriye icyizere agatorerwa kuba umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru
Gatabazi yashimiye abamugiriye icyizere agatorerwa kuba umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Majyaruguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka