Tubitezeho kuzuza neza inshingano zanyu mudateshutse ku ndahiro mugiriye imbere y’Abanyarwanda – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yayoboye umuhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector itsinda rya mbere ry’abofisiye bashya 166 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ku Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Muri uyu muhango Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yaabasaby kuba abanyamwuga bakora ibikorwa bitandukanye bihesha ishema u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yababwiye ko u Rwanda rubatezeho kuzuza neza inshingano zabo badateshutse ku ndahiro bagiriye imbere y’Abanyarwanda.

Ati“Ntimuzajye mu bikorwa bitajyanye n’inshingano zanyu, ndetse muzite ku burenganzira bw’abagororwa mwirinda imyitwarire idahesha isura nziza urwego rwa RCS ndetse n’igihugu cy’u Rwanda”.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo guteza imbere Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, irushakira abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi kandi bakora neza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ry’amahugurwa rya RCS, ACP Emmanuel Nshozamihigo Rutayisire, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu gukomeza kubaka ubushobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora.
Aba Ofisiye bato 166 basoje amasomo yabo bari bamaze umwaka n’amezi 3 bahabwa amahugurwa mu bijyanye no gucunga umutekano mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) muri bo 66 bari basanzwe mukazi abandi 100 baturutse mu buzima busanzwe.

Habaye kandi igikorwa cyo guhemba abofosiye bitwaye neza barimo Iyakaremye Eric, wabaye uwahize abandi muri byose, Niyonsenga Eugene wabaye uwa kabiri na Kirabo Alice wabaye uwa gatatu.
Kurikira ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|