Tubigisha imvugo idahutaza, dutandukanya ‘imvugo ntwiga n’imvugo mbwebwe’ - AMI

Abasengera muri Paruwasi gaturika ya Rugango batangazwa n’ukuntu urubyiruko rwigishijwe gukemura amakimbirane rusigaye rugira uruhare mu kunga abantu bakuru.

Bamwe muri 60 bahurizwa kuri Paruwasi ya Rugango, barimo kwegeranya amafaranga mu itsinda
Bamwe muri 60 bahurizwa kuri Paruwasi ya Rugango, barimo kwegeranya amafaranga mu itsinda

Uru rubyiruko ni urwigishwa n’umuryango AMI (Association Modeste et Innocent) gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza.

Uwitwa Pascasie Mukamuruta avuga ko iwabo hahoraga amakimbirane biturutse ku mugabo we watahaga yasinze abo asanze mu rugo akabateragura hejuru, na we ntabyihanganire bagatongana bikomeye.

Yaje kwegerwa n’umwe muri 60 batojwe gukemura amakimbirane mu mahoro, bukeye azana na bagenzi be, hanyuma inyigisho babahaye zituma amahoro agaruka mu rugo rwabo.

Agira ati “Urazi kubona abana ubyaye baza bakabegeranya bati ‘ariko mukecuru na muzehe ibintu mwarayemo ni ibiki? Ukorwa n’isoni’.”

Uko gukorwa n’isoni kwatumye yiga gucisha make, ariko n’umugabo we arahinduka ku buryo atagitaha atukana, n’umwana yari yarimye amafaranga yo kujya kwiga arayamuha.

Uwo mugabo yatangiye no kugira uruhare mu kwita ku matungo yo mu rugo mu gihe mbere yabihariraga umugore, yanasanga byagenze uko atabishaka agatongana.

Mukamuruta ati “Ntiyigeze ambwira ko yihannye, ariko kubona aretse ikintu, bwacya akareka ikindi, yaba afite amafaranga 200 agashaka ubwatsi bw’inka, akajya ku kazi noneho akitse imirimo, ibyo bigaragaza ko na we yatewe isoni no kugawa n’abana abyaye.”

Sylvie Yamuragiye, ari na we wegereye uwo muryango bwa mbere, avuga ko ajya kubafasha kwiyunga yabanje kubumva.

Ati “Nasanze bituruka ku businzi bw’umugabo, mubwira ibibi byabwo harimo gutera inzara n’akavuyo mu rugo. Yanyemereye ko azabikemura, kandi koko byarakemutse. Umugore we yaje kumbwira ati ‘wa mwana we warakoze, ahubwo ukomereze aho.’”

Uru rubyiruko rukemura n’amakimbirane ari hagati ya bagenzi babo, batibagiwe no kwiheraho bakemura ayo bifitemo.

Uwitwa Eugène Nta wukuriryayo agira ati “batwigishije ko ushobora nawe ubwawe kwigiramo amakimbirane yo kutubahiriza igihe, ugahora uhuzagurika mu byo ukora byose. Nihaye umwanzuro wo guhindura kandi nabigezeho.”

Jean de Dieu Uwizeye, umwe mu bakozi b’umuryango AMI bafasha uru rubyiruko, avuga ko babigisha gukemura amakimbirane ku buryo arangira nta wutsinze cyangwa utsinzwe kugira ngo habeho ukwiyunga guhoraho n’amakimbirane akaneshwa burundu. Ngo babigisha no gukoresha imvugo nziza.

Ati “tubigisha gukoresha imvugo idahutaza, ari ho dutandukanya imvugo ntwiga n’imvugo mbwebwe.”

Imvugo mbwebwe (langage chacal) ni irimo kwirata no kwishongora no gushinja, igaragaramo kudashaka kwiyunga ahubwo gucisha umuntu bugufi. Ufite bene iyi mvugo ngo ishobora gutuma avuga byiza abo abwira ntibamwumve kubera uko yabivuze.

Imvugo ntwiga (langage girafe) ni ihumuriza, ya yindi umuntu ashobora no kuvuga ibintu bikomeye uwo abwira ntabifate nabi kuko hatarimo kumushinja.

Banabigisha ububi bw’ibiyobyabwenge, bakanabatoza gufashanya gukira ibikomere, no kwiteza imbere kuko hari amakimbirane aba ashingiye ku mitungo.

Jean Baptiste Bizimana, umuhuzabikorwa w’umuryango AMI, avuga ko batekereje gutoza urubyiruko gukemura amakimbirane kuko babona ari yo nzira nziza yo kubaka u Rwanda rw’ejo ruzima.

Ngo bahereye muri paruwasi ya Rugango aho guhera mu kwezi k’Ukwakira 2018 bakorana n’urubyiruko 60 rwibumbiye mu miryango, n’urundi 60 rucyiga. Icyakora ngo kugeza ubu banakorana n’abanyeshuri 20 bo mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye.

Bizimana ati “Tugiye kongera umubare w’ibigo by’amashuri dukorana, ayisumbuye na kaminuza, ndetse n’uw’urubyiruko rutacyiga.”

Ngo baranateganya ko mu byo babigisha bazongeramo isomo rijyanye no kurwanya ibyaha, babagaragariza ko amakimbirane agira ikiguzi, ari cyo guhanwa, bityo bagatozwa gukora ikintu cyangwa kuvuga ijambo babanje kureba ingaruka yabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka