Transparency International Rwanda irahamagarira amahanga guhagarika ubwicanyi bubera muri RDC

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), arahamagarira amahanga guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi Ingabire yabigarutseho mu kiganiro Ubyumba Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 5 Ukuboza 2022, aho avuga ko muri iki gihugu hari ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati “Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, barasabwa guhaguruka bakarengera bariya bantu kuko batagomba kuzira ubwoko ndetse n’ururimi bavuga”.

Yongeraho ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barimo bakorerwa ubwicanyi buganisha kuri Jenoside, kuko ibimenyetso birimo kugaragara byerekana ko ubu bwicanyi hatagize igikorwa ngo buhagarikwe habaho Jenoside.

Ati “Amateka agenda yisubiramo kuko Inkotanyi zigitera u Rwanda uwari Perezida Habyarimana icyo gihe yavugaga ko ari Museveni wamuteye, hatangira gukorwa ubwicanyi mu Batutsi kuko ngo u Rwanda rwatewe n’Abatutsi bahungiye muri Uganda. Ndabona bisa n’ibiri kubera muri Congo, ubu ngo kuko M23 ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ko bagomba kwicwa”.

Marie Immaculée Ingabire
Marie Immaculée Ingabire

Ikindi kibabaje Ingabire avuga ni uko usanga muri RDC hari imitwe myinshi yitwaje intwaro, aho kubasaba kuzishyira hasi ahubwo ugasanga Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda basabwa gusubira mu Rwanda kandi mu by’ukuri abo bantu ari Abanyekongo, kuko niko bisanze bitewe n’igabanywa ry’ubutaka mu gihe cy’ubukoroni.

Yanasabye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, kwita cyane ku bikorwa byo kugarura amahoro muri aka gace k’Uburasirazuba bwa Congo ndetse no guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda.

Ingabire avuga ko bitari bikwiye namba ko ibikorwa by’ubwicanyi bireberwa, ahubwo imiryango yose ishinzwe kurengera ikiremwamuntu no kurwanya akarengane, ihaguruka ikarwanya ubu bwicanyi kugira ngo hatazabaho kuvuga ko batamenye ibiri kuba muri iki gihugu.

Ikindi ngo ni uko muri iki gihugu hari imitwe isaga 150 yitwaje intwaro, ariko ugasanga uwa M23 ariwo ugarukwaho gusa.

Yatanze urugero rwa FDRL wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukaba ugikora ubwicanyi muri iki gihugu, Leta ntigire icyo ibikoraho.

Muri iki kiganiro hari hanatumiwemo Yolande Mukagasana, washinze umuryango ukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ukanarwanya abayipfobya n’abayihakana (Yolande Foundation), yatanze impuruza mu itangazo yasohoye rivuga ko muri Congo ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ari ibimenyetso biganisha kuri Jenoside.

Asanga hatagize igikorwa byazamera nko mu Rwanda kuko birimo kuba amahanga arebera.

Ati “Umva, ibimenyetso byose biranga Jenoside birahari muri RDC, hatagize igikorwa rero ngo bihagarare twasanga ibaye nka Jenoside yabaye mu Rwanda”.

Mukagasana avuga ko bidakwiye ko ibiganiro by’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikorwa M23 idahari ngo bumve icyo irwanira n’icyo yifuza, kugira ngo bagere ku mahoro arambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka