Toni zirenga 100 z’impu zirangirikira mu bubiko kubera kubura isoko

Abagize uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), baravuga ko mu Rwanda hose hari toni zirenga 100 z’impu ziri kwangirikira mu bubiko kuko zitemerewe kugurishwa hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), kandi isoko rya EAC na ryo rikaba ari ritoya.

Impu zaheze mu bubiko kubera kubura isoko
Impu zaheze mu bubiko kubera kubura isoko

Iki ni kimwe mu bibazo byagaragarijwe mu nama y’iminsi ibiri ihuje ba rwiyemezamirimo batandukanye n’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), biga ku buryo abacuruzi bo muri aka Karere bakwifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Kamayirese Jean D’Amour, uhagarariye uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster) yagaragaje ko mu Rwanda hari impu nziza, ariko ikibazo gihari kikaba ari uko kuzicuruza hanze ya EAC bisaba umusoro wa 80% ku kilo kimwe cy’uruhu.

Kamayirese avuga ko no mu Karere aho izi mpu zemerewe gucuruzwa nta misoro, isoko ryaho ridahagije kandi n’abemeye kuzigura bakabahenda cyane.

Kamayirese Jean D'Amour, uhagarariye uruhererekane rw'abakora n'abacuruza ibikomoka ku mpu
Kamayirese Jean D’Amour, uhagarariye uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu

Agira ati “Mbere ya 2015, ikilo cy’uruhu rw’inka cyagurishwaga ku mafaranga 1,500, ariko ubu ikilo kiragurwa ku mafaranga hagati ya 100 na 200. Urw’ihene n’intama rwose rwagurishwaga amafaranga 3,000 ariko ubu ruragurwa ku mafaranga hagati ya 500 na 600, kandi na bwo bazanze ngo sitoke zabo zaruzuye”.

Kamayirese agaragaza ko ibi biri gutuma impu zangirikira mu bubiko hirya no hino, nyamara hari abantu bazikeneye bari hanze y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ati “Hari ibwiriza ryasohotse rivuga ko tutemerewe kugurisha impu hanze ya EAC, kandi dufite abashoramari benshi bazishaka, mu Bushinwa, u Butaliyani, Nigeria n’ahandi henshi, ariko kubera ko hariho umusoro wa 80% utuzitira, urumva nta muntu wakwigondera ibyo biciro yacuruza ahomba”.

Toni zirenga 100 z'impu zirangirikira mu bubiko kubera kubura isoko
Toni zirenga 100 z’impu zirangirikira mu bubiko kubera kubura isoko

Germaine Mukashyaka, ufite Kompanyi ikora ibikomoka ku mpu akaba kandi ari n’Umunyamabanga ushinzwe umutungo n’imiyoborere muri Kigali Leather Cluster, agaragaza ko kuba mu Rwanda nta kaniro rihari bituma impu zicuruzwa mu Karere ka EAC kuko ari ho zemerewe, bigasaba abazikenera kujya kuzirangura yo ku biciro biri hejuru cyane.

Ibi ngo bituma ibikoresho byose bakora mu mpu bizamura ibiciro kuko ibintu byose babikura hanze, bigatuma ibikorerwa mu Rwanda bitabasha guhangana n’iby’ahandi ku isoko.

Icyakora abagize iri huriro baravuga ko bizeye ko iki kibazo kizakemuka vuba, kuko mu biganiro baheruka kugirana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yabemereye ko uwo musoro uzagabanuka bityo bakabasha gucuruza hanze ya EAC.

Germaine Mukashyaka, ufite Kompanyi ikora ibikomoka ku mpu akaba kandi ari n'Umunyamabanga ushinzwe umutungo n'imiyoborere muri Kigali Leather Cluster
Germaine Mukashyaka, ufite Kompanyi ikora ibikomoka ku mpu akaba kandi ari n’Umunyamabanga ushinzwe umutungo n’imiyoborere muri Kigali Leather Cluster

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), Karera Denis, asanga hakibura guhura kw’impande zose zirebwa n’iki kibazo, buri ruhande rugakemura imbogamizi zigihari.

Agira ati “Muri aka Karere twasanze dukenera imiguru y’inkweto ibihumbi 600 buri kwezi. Zikorerwa he kandi impu zacu ziborera mu ma stocks? Haracyabura guhuza. Hari abafite impu, hari abashaka inkweto hari n’uruganda rukora inkweto, harabura icyo kiganiro gihuza ubwo bushake”.

Ku bijyanye n’Isoko rusange rya Afurika, abari muri iyi nama bagaragaje ko n’ubwo ryagiyeho ariko Abanyafurika ntibararimenya ndetse n’uburyo baribyaza umusaruro.

Karera Denis, umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubucuruzi y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba
Karera Denis, umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubucuruzi y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba

Karera Denis akavuga ko hakwiye ko abacuruzi bo muri Afurika by’umwihariko abatoya na cyane ko ari bo benshi kuko bagize hejuru ya 80% by’abacuruzi bose bo ku Mugabane, bakwiye kumenya iri soko

Karera kandi asanga abacuruzi bo hanze y’umugabane badakwiye kuza gucuruza ku isoko ry’Abanyafurika.

Ati “Hano umuntu aricara agatumiza igicuruzwa kuri Amazon! amazon yacu muri afurika ni iyihe, […] Ubwo buryo bw’ikoranabunga kugira ngo abacuruzi basanzwe mu Ntara no mu Turere babumenya gute kugira ngo ibicuruzwa byabo bimenyekane hanze, ababishaka ni bande, babyohereza gute, uburyo bworoshye bwo kubyohereza ni ubuhe”?

Toni zirenga 100 z'impu zirangirikira mu bubiko
Toni zirenga 100 z’impu zirangirikira mu bubiko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka