TMEA yahaye imipaka y’u Rwanda ibikoresho byo kwirinda Covid-19

Ikigo gifasha abacuruzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (Trade Mark East Africa/TMEA), cyatangaje ko gihangayikishijwe no gutinda kw’ibicuruzwa ku mipaka, aho abashoferi bamara igihe kinini bapimwa Covid-19 banasukura intoki.

Abakozi bashinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe ibikoresho bibarinda Covid-19
Abakozi bashinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe ibikoresho bibarinda Covid-19

TMEA yahaye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibikoresho byo gukumira Covid-19 bizifashishwa n’abakora ku mipaka ya Rusumo, Kagitumba, Rubavu na Rusizi, nk’imwe mu ngamba zo kwirinda gutinda kw’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda.

Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Patience Mutesi, avuga ko ibi bikoresho birimo udupfukamunwa, urukarabiro rwimukanwa (kandagira ukarabe), imiti isukura intoki (sanitizer) n’isabune, ndetse n’imyambaro yagenewe kwirinda guhura n’umuntu wanduye Covid-19.

Ububiko bwa PAM ku Kicukiro ni bwo bwakiriye ibyo bikoresho
Ububiko bwa PAM ku Kicukiro ni bwo bwakiriye ibyo bikoresho

Mutesi avuga ko ibi bikoresho bifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 200 (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 180 yatanzwe n’ibihugu by’i Burayi), bikaba bizafasha abakora ku mipaka y’u Rwanda mu gihe kirenga amezi atatu.

Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Patience Mutesi
Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Patience Mutesi

Mutesi yagize ati “Icyo tugamije ni ugufasha ubucuruzi (ku ruhande rw’u Rwanda) kwihuta, kuko ntanze nk’urugero ku mupaka wa Malaba (uhuza Kenya na Uganda), hari ikamyo zitwaye ibicuruzwa zihahagaze, zimaze gukora umurongo ureshya n’ibirometero 70. Biraterwa n’uko ibihugu bitumvikana ku bigenderwaho mu gupima Covid-19”.

Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Migration) ushinzwe Umujyi wa Kigali, Alexis Mukurarinda, avuga ko urujya n’uruza rw’ibintu ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ruzihuta bitewe n’ubwiyongere bw’ibikoresho birinda Covid-19.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Michel Sebera, na we yavuze ko uretse abakozi bo ku mipaka, abinjira n’abasohoka mu gihugu na bo bazakenera ibikoresho byatanzwe na TMEA.

Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibiribwa (PAM/WFP) ni yo yakiriye ibyo bikoresho byaguzwe na TMEA, ikaba ari yo izabitanga ku mipaka y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka