Tembera umudugudu w’icyerekezo wa Karama ugiye gutahwa na Perezida Kagame (Amafoto)

Uwo mudugudu uherereye ahitwa i Karama mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ukaba ugizwe n’inzu z’icyerekezo zubatswe zijya hejuru (etages), zatujwemo imiryango 240 itari ifite aho kuba ndetse n’iyakuwe mu manegeka.

Biteganyijwe ko uwo mudugudu utahwa na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu taliki 3 Nyakanga 2019, ndetse akanataha n’umuhanda mushya wa kaburimbo wa kilometero 7.8, uturuka ahanzwi nko kuri RULIBA ukagera i Nyamirambo, ari na wo unyura muri uwo mudugudu.

Uwo muhanda mushya wakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka zijya n’iziva mu Majyepfo zerekeza mu mujyi wa Kigali.

Uwo mudugudu urimo ibyangombwa byose birimo amazi, amashanyarazi, isoko rya kijyambere, ishuri ry’abana b’incuke, ivuriro n’ibindi abawutujwemo bakenera.

Reba andi mafoto y’umudugudu wa Karama:

Umuhanda uva ahitwa kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo, unyuze mu mudugudu wa Karama
Umuhanda uva ahitwa kuri Ruliba ukagera i Nyamirambo, unyuze mu mudugudu wa Karama
Mukamuhashyi yishimiye gutekera mu gikoni gishya kigezweho
Mukamuhashyi yishimiye gutekera mu gikoni gishya kigezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO NIBYIZA TWUBAKE URWANDA TWIFUZA MURAKOZE

EMANWELI yanditse ku itariki ya: 6-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka