Telefone zisaga Miliyoni zatangiye guhabwa Abanyarwanda bazifuza
Telefone zigezweho za (Smart Phones) zatangiye guhabwa Abanyarwanda hirya no hino mu Gihugu, aho izigera kuri Miliyoni n’ibihumbi 200, ari zo zizahabwa abazifuza bishyuye ikiguzi gito.
Ni telefone zigezweho zikoresha umuyoboro wa 4G, zikaba zifite ubushobozi bwo kubika ibintu byinjijwemo kugera kuri GB 32, ku muvuduko wa RAM wa GB2 zikaba ziratangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga (MINICT), na Sosiyete izicuruza mu Rwanda ya Airtel.
Mu rwego rw’Intara y’Amajyepfo izo telefone zatangiye kutangwa ku rwego rw’Intara, mu Karere ka Nyanza kuva ku itariki ya 04 Ukuboza 2023, aho abaturage benshi bari babukereye ngo bahabwe izo telefone muri gahunda ya Connect Rwanda 2.0.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice asaba abahabwa izo telefone kutazigurisha ahubwo bakazikoresha baka serivisi zitandukanye zitangirwa ku Irembo, kumenya amakuru no kumenyera gukoresha ikoranabuhanga.
Agira ati “Izo telefone zizafasha abaturage gusaba serivisi bajyaga gushakira ku biro by’ubuyobozi, ubu umuturage azajya atanga 20,000Frw, ahabwe telefone anishyure 1000Frw cyo kwiyandikisha ngo abone uko ahamagara na interineti y’ukwezi kose, Leta izajye imwishyurira 50.000Frw”.
Yongeraho ati “Izo telefone nta kuzigurisha, kuko ni impano ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kandi ntawe ugirisha impano, ab’inkwakuzi bihutire kuzifata, buri muryango uzajya ufata telefone imwe, ariko n’uwacikanwe ntiyiyandikishe ashobora kugenda akiyandikisha akayifata”.
Guverineri Kayitesi avuga ko kuba abaturage bagiye kubona telefone zigezweho bizatuma babasha kumenya amakuru ku iteganyagihe, gutangira amakuru ku gihe mu kubungabunga umutekano, kumenya amakuru ku masoko n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga.
Intara y’Amajyepfo iratagenya gutanga telefone ku bagera ku bihumbi 130, zikaba zitangirwa ku maduka ya Airtel mu Gihugu hose, bikaba biteganyijwe ko abatuye mu bice by’icyaro bazashyirirwaho ibiro by’iyo kompanyi kugira ngo bazegereze abaturage.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga batangiye gufata izo telefone bagaragaza ko bishimiye iyo mpano ya Perezida wa Repubulika, aho bagaragaza ko izabafasha kumenya no gutangira amakuru ku gihe.
Banishimira kuba Umukuru w’Igihugu abageneye telefone kuko bitari byoroheye buri wese kwigondera ibihumbi 70Frw ngo ayigurire, kwishyura ibihumbi 20Frw bikaba bizabafasha kuzitunga ari benshi.
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nayiguze ndayishimiye cyane
kubijyanye n’izo telephone zigiye guhabwa abanyarwanda nta muntu utabyishimira kereka utagira ubwenge nange nkaba nshimira nyakubahwa perezida wa repuburika y’u Rwanda wadutekerejeho kubijyanye n’ikoranabuhanga nge numva kubwange nzayikoresha neza nk’uko bikwiye kandi nangira amakuru kugihe gusa nifuzaga kumenya igihe mubice bya Nyamagabe tuzazifatira kugira ngo tube twitegura amafaranga