“Tariki 30 Kamena ni intangiriro y’iherezo ry’ubuhunzi ku Banyarwanda"- Min. Mukantabana
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impuzi (MIDIMAR) iratangaza ko n’ubwo Abanyarwanda bakiri mu buhunzi bazakomeza kwemererwa gutaha, nyuma y’uko itariki yo kurangiza ubuhunzi igeze, atari ko bizahora kuko hari igihe kizagera imipaka ikabafungirwaho.
Minisitiri Mukantabana atangaza ko imipaka izaba igifunguye ku bantu bakitegura n’abandi bagishakisha uburyo bwo gutahuka, ariko icyo gikorwa kikaba kidashobora kurenza amezi 24 byashoboka kikajya munsi yayo.
Ibi nibyo yatangarije abanyamakuru mu kiganiro cya mbere kuva itariki nta rengwa y’ubuhunzi ku Banyarwanda ya tariki 30/06/2013 yatangira kubahirizwa. Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02/07/2013.
Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi yasobanuye ko tariki 30/06/2013 ari intangiriro yo guca ubuhunzi kuko abantu bose batabashije gutaha kuri iyo tariki bityo akaba ari igikorwa gikomeje gusa ngo nyuma y’amezi 24 bizahagarara cyangwa se mbere yaho.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo ahubwo icyo bafite ubu ngubu ni ukwitegura ufite umwana mu ishuri akaba ashaka indangamanota akiyandikisha mu gutaha ufite utuntu agurisha akaba ari gushaka uburyo atugurisha. Bakaba bari kwitegura ni ukuvuga ngo tariki 30 niba ataha akaba yamaze kwishyiramo ko yatashye.”
Minisitiri Mukantabana yatangaje ko bimwe mu bihugu byatangiye gushyira mu bikora icyo cyemezo n’ubwo atigeze atangaza ibyo bihugu ibyo ari byo.
Na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko ititeguye yageze aho yemera ko mu mezi atatu izaba yasinye ayo masezerano, nyuma yo kubarura impunzi ziri ku butaka bwayo no gukora gahunda ihamye yo kuzitahura, nk’uko Warasame Neimah, uhagarariye HCR mu Rwanda yabitangaje.
Warasame yatangaje ko kuva uyu mwaka abarenga 3.500 batahutse, akaba yizera ko kuva iyi tariki yarageza hazakomeza kuza n’abandi. Nawe yemeje ko n’umuryango ahagarariye bazakomeza gushishikariza Abanyarwanda gutaha kandi bakabibafashamo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo icyatumye umuntu ahunga kirangiye aratahuka.
Ntawe rero uhunga adafite icyo ahunga.Nibirangira buri wese azatahuka, ntabwo ari ngombwa kwirirwa mwiruka ku bantu. Kimwe nuko ntawe ufite ijisho rirebera abandi ko mu Rwanda hari amahorooooooooooooooooooo.
Nibatahuke mu Rwanda namahoro kandi twiteguye kubakirana yombi.Barakaza neza murwababyaye.
nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi ukundi