Tariki 01 Ukwakira haratangizwa ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku Mudugudu

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko tariki ya 01 Ukwakira 2019 hateganyijwe gushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Umudugudu mu rwego rwo gutangiza ibikorwa byo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Ndayisaba agaragaza ko hari ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu kwezi ko kuzirikana ubumwe n'ubiyunge
Ndayisaba agaragaza ko hari ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu kwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubiyunge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo komisiyo, Fidele Ndayisaba, avuga ko ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kwashyizwe tariki ya 01 Ukwakira nk’itariki ifite amateka yo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Ndayisaba avuga ko itariki ya 01 Ukwakira ifite icyo ivuze ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati, “Iyi tariki ya 01 Ukwakira ifite amateka kuko nibwo hatangijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda, urugamba rwaje ahanini kubohora Abanyarwanda ingoyi y’amacakubiri yari yaraboshye Abanyarwanda igihe kirekire, n’ibindi bibazo by’imibereho mibi n’imibanire mibi byatewe n’ayo macakubiri”.

Politiki y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yemejwe mu mwaka wa 2007 maze hemezwa ko habaho umwihariko wa buri mwaka bishyirwa mu kwezi k’Ukwakira ko ariho hazajya hazirikanwa ubumwe n’ubwiyunge.

Polisi y'igihugu mu bikorwa ihuriramo n'abaturage na yo izafasha mu biganiro by'ubumwe n'ubwiyunge
Polisi y’igihugu mu bikorwa ihuriramo n’abaturage na yo izafasha mu biganiro by’ubumwe n’ubwiyunge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko ukwezi k’Ukwakira 2019 kuzatangirana no gushyiraho ihuriro cy’ubumwe n’ubwiyunge kuri buri Mudugudu, mu rwego rwo kwegereza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyinge abaturage, ndetse no gukomeza kurushaho kubanisha Abanyarwanda.

Ndayisaba avuga ko iryo huriro rizaba rigizwe n’Abarinzi b’igihango ku rwego rw’Umudugudu, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, Abayoboiz b’Umugoroba w’Ababyeyi ku Mudugudu, Abagize komite y’Umudugudu, Abajyanama b’Ubuzima, abayobozi b’amasibo n’abandi byagaragara ko bakenewe.

Agira ati, “Aya mahuriro agamije gufasha Abanyarwanda guteza imbere umuco w’amahoro, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, gukumira no kurwanya amakimbirane, no gukemura ibibazo byaba bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu gace baba baherereyemo”.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo kurangiza imanza za Gacaca ku byaha bya Jenoside ku bangije imitungo ikaba itarishyurwa, gukemura amakimbirane mu miryango, ibibazo by’abana bavutse ku Nterahamwe zafataga abagore n’abakobwa ku ngufu mu gihe cya Jenoside.

Umwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma wo mu Karere ka Muhanga avuga ko ibikorwa byo kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge abyitezeho gusiga bagenzi be bakibona mu ndorerwamo z’amoko n’ubujiji babasha kubisohokamo nk’uko na we yiteje imbere.

Avuga ko Politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yatumye abasha kubohoka akumva ko na we ari Umunyarwanda mu gihe mbere ya Jenoside imiryango akomokamo yabaga mu kato gakabije ari na ko kabakururiye ibyago byinshi by’ubukene n’ubujiji bituma n’imibereho yabo ikomeje kuba mibi kuri bamwe.

Agira ati, “Njyewe Leta y’Ubumwe yatumye mbasha kurira indege njya muri Amerika nkurayo ubumenyi butumye ubu niteje imbere, nicaranye n’abakomeye, nsanga burya kubera guhabwa agaciro bituma ntari umutwa ahubwo ndi Umunyarwanda”.

Abafatanyabikorwa b'ubumwe n'ubwiyunge bamaze gutegura ibikorwa bizakorwa mu kwezi k'ukwakira
Abafatanyabikorwa b’ubumwe n’ubwiyunge bamaze gutegura ibikorwa bizakorwa mu kwezi k’ukwakira

Cyakora avuga ko hakiri abaturanyi be mu byaro bakibayeho nabi ku buryo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byari bikwiye gusiga begerewe bakaganirizwa uko na bo bava muri ubwo bujiji”.

Agira ati, “Bene wacu benshi mu cyaro baracyari inyuma baracyanenwa cyangwa ntibagire ibikorwa byo kubateza imbere, nifuza ko muri uku kwezi byaba byiza mumfashije kubasura tukabereka ko hari aho twavuye n’aho tugeze bityo bakabasha bakatwigiraho kandi mfite icyizere cy’uko imizi y’amateka mabi yacu izaranduka”.

Mu bikorwa byo gutegura kuzirikana ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge kandi inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu bumwe n’ubwiyunge bagaragaje ko hakiri ibibazo bijyanye n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari kandi kutishyura imitungo y’Abarokotse Jenoside n’ibibazo by’abana bavutse ku Nterahamwe zafashe abayeyi babo ku ngufu muri Jenoside, bikaba bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Kuyi ibyo bibazo, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko hazabaho ibiganiro mu mashuri yisumbuye, mu magereza, no mu nteko z’abaturage, byose bigamije gukemura no gushakira umuti ibyo bibazo bikigaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba asaba Abanyarwanda bose kwitabira inteko z’abaturage za buri wa kabiri w’icyumweru kuko ari ho hazajya haganirirwa ingingo ziteganyijwe ku kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge.

Mu Karere ka Muhanga ahabereye ibikorwa byo gutegura ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge byagaragaye ko hari byinshi byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge ariko hanafatwa ingamba zo kurushaho gufasha urubyiruko kugira ngo rukure rwirinda amacakubiri.

Umukozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Muhanga, Mbasha David, avuga ko ababyeyi bakwiye gushakira iterambere abana babo banazirikana kubarinda amacakubiri kugira ngo ibyo babashakira bizabashe kubagirira akamaro.

Mbasha avuga ko ababyeyi bazarushaho kuganirizwa ku kurwanya amacakubi mu rubyiruko
Mbasha avuga ko ababyeyi bazarushaho kuganirizwa ku kurwanya amacakubi mu rubyiruko

Agira ati, “Imyumvire ya bamwe mu babyeyi ikwiye guhinduka ku buryo usanga abana badacikamo ibice bitewe n’imiryango bakomokamo”.

“Ushobora gushakira umwana imitungo, amazu n’amafaranga ariko ukamurera umwereka ko atandukanye n’uwa runaka, hanyuma bazakura bakagirana amakimbirane atuma bya bindi wamushakiye atabasha kubibyaza umusaruro byose bikayoyoka.”

Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge barimo n’imiryango ishingiye ku myemerere, bagaragaza ko muri uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bazarushaho gushishikariza abayoboke babo kurushaho kuzirikana ko ubumwe n’ubwiyunge bukwiye kuba ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu ntako batagize ngo bazane Amahoro n’Ubumwe ku isi,nyamara byaranze.Bageze naho bashinga United Nations ngo ibibafashemo,ariko byaranze.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka