Suwede yafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda Micomyiza ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Guverinoma ya Suwede yatanze uburenganzira bwo kohereza mu Rwanda Jean-Paul Micomyiza, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede
Jean Paul Micomyiza yafatiwe muri Suwede

Ibi bibaye nyuma y’amezi atatu Urukiko rukuru rwo muri Suwede, ku ya 21 Ukuboza 2021, rufashe umwanzuro ko nta mpamvu yatuma atoherezwa mu Rwanda, aho ashakishwa ku byaha bikekwa ko yakoze mu 1994, uyu akaba yaratawe muri yombi mu 2020.

Mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw’u Rwanda, ibitangazamakuru byo muri Suwede bitangaza ko Guverinoma y’icyo gihugu yafashe icyemezo cyo kohereza Micomyiza ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022.

Micomyiza w’imyaka 49, ashinjwa kuyobora ibitero by’abicaga, kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside mu 1994. Abamwunganira muri Suwede, bavuze ko ubu bagiye kwitabaza urukiko rw’Ubutabera mu Burayi. Micomyiza yari afunzwe kuva ku itariki 17 Ugushyingo 2020.

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, raporo zaturutse muri Suwede zagaragazaga ko Urukiko rw’Ikirenga rwasanze nta mbogamizi mu mategeko zatuma Micomyiza atoherezwa mu Rwanda, nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Abamwunganira barimo Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe, barwanyije icyemezo cy’urukiko, bavuga ko urwego rw’ubutabera n’amategeko mu Rwanda bifite icyuho n’amakosa akomeye, ibirego byakomeje kuzamurwa n’abandi benshi bunganiraga abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Micomyiza wasabye ubwenegihugu akabwangirwa, amaze imyaka 15 atuye muri Suede, yatawe muri yombi biturutse ku cyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kohereza ababa mu mahanga bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Micomyiza yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya siyansi. Nk’umunyeshuri wa kaminuza, yari umwe mubagize komite yitwaga “Comité de Crise” yagize uruhare runini mu gukora Jenoside.

Ibimenyetso byakusanyirijwe mu iperereza byerekana uruhare rwe ku byaha akekwaho byakorewe muri Komini ya Ngoma, ahahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, muri Kaminuza ndetse no mu nkengero zayo.

Suwede isanzwe icumbikiye abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside barimo Théodore Rukeratabaro, hagati muri 2018, yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yo mu 1994.

Usibye Rukeratabaro, ku ya 15 Gashyantare 2017, Urukiko rw’Ubujurire rwa Svea I Stockholm, rwemeje igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe Claver Berinkindi, Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bwa Suwede mu 2012. Berinkindi yahamijwe na Jenoside, icyaha yakoze mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare. Undi ni Stanisilas Mbanenande wakatiwe igifungo cya burundu ku ya 20 Kamena 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka