Brig. Gen. Mutasem Almajal yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Mutasem Almajal, kuri wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 202, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, abashimira umuhate n’ubunyamwuga mu mirimo bshainzwe.

Dr. Mutasem yakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bari muri iyo Ntara, CSP Faustin Kalimba, amusobanurira ibijyanye n’inshingano bakora.

Uyu muyobozi yanasuye inkambi ya Malakal ibamo abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, iyo nkambi ikaba irindwa n’abapolisi ndetse n’Ingabo z’u Rwanda.

Yabashimiye uburyo babungabunga amahoro y’abatatanyijwe n’intambara, abashishikariza gukorana neza n’abandi bapolisi bari mu butumwa bwihariye muri icyo gihugu (IPOs).

Yagize ati "Mukomeze kurangwa n’umurava wanyu, kugira ngo musigasire isura ya Polisi y’u Rwanda yubatse mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Mukorane bya hafi n’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwihariye, kugira ngo mwese musohoze neza inshingano zanyu."

Iryo tsinda rigizwe n’abapolisi 240 b’u Rwanda, ni rimwe mu matsinda abiri ya Polisi y’u Rwanda ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka