StarTimes yizihije isabukuru y’imyaka 35 isangira n’abana bo muri SOS Rwanda

Abayobozi b’ikigo StarTimes gicuruza kikanasakaza ibijyanye n’amashusho, tariki 22 Kamena 2023 basangiye n’abana b’imfubyi barererwa mu kigo SOS Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 ishize iki kigo cya StarTimes gishinzwe.

Muri iki gikorwa cyo gusangira, StarTimes yahaye ibikapu by’ishuri abana 82, bazajya bifashisha batwaramo amakaye yabo. Si ibyo gusa kandi kuko banashyikirije ibyo kurya bitandukanye imiryango aba bana babarizwamo muri iki kigo.

Ni igikorwa cyaranzwe n’ubuhamya bw’uwari uhagarariye bamwe mu rubyiruko rwakuriye muri SOS Rwanda, wavuze ko StarTimes yabafashije mu masomo yo kwimenyereza umwuga. Abagera ku ijana bahanyuze, 70 muri bo bafite akazi, muri abo abagera kuri 30 barikorera ku giti cyabo, ibintu bashima Ikigo cya StarTimes.

Uwaje ahagarariye StarTimes Rwanda Penny Liu yavuze ko mu myaka isaga 15 bamaze bakorera mu Rwanda, bakomeje gukora ibishoboka ngo bazanire ibyiza Abanyarwanda, yaba ibya hano iwacu n’ibyo hanze.

Iki gikorwa cyasojwe no gusabana hagati y’abayobozi ba StarTimes n’abana barererwa muri SOS.

Muri iyi gahunda yo kwizihiza imyaka 35, StarTimes yabashyiriyeho Poromosiyo Nshya, aho kuri ubu ugura abonoma y’ukwezi ugahita ureba iyisumbuyeho !! Uguze Bouquet yo hejuru uhita uhabwa iminsi 5 y’inyongera, ikindi kandi Ubu Decoderi ya StarTimes n’ibikoresho byayo biragura 5000 Frw.

Ku bafatabuguzi bashya: Decoderi y’igisahani yaguraga 18000Frw, iragura 15000Frw, harimo n’ifatabuguzi ry’ukwezi ureba shene zose.

Muri iyi gahunda yo kwizihiza imyaka 35 StarTimes imaze, hazanatangwa ibihembo bishimishije ku mufatabuguzi wa StarTimes uzakoresha Hashtag StarTimes izatangaza ijyanye n’iki gikorwa cy’isabukuru y’imyaka 35, no gusangiza abamukurikira (Sharing ), uzagira Likes nyinshi yakoresheje iyo hashtag asanzwe ari umufatabuguzi wa StarTimes akaba ari we uzahembwa, akaba agomba kuzajya yohereza numero ye ya Smart Card akoresha muri DM.

StarTimes Rwanda ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yerekana Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, binyuze kuri shene ya Magic Sports TV. Ni na ho honyine kugeza ubu uzasanga Shampiyona ya Arabiya Saudite yamaze kwerekezamo ibihange bya Ruhago ku isi nka Christiano Ronaldo, Karim Benzema, N’Golo Kanté, Hakim Ziech, Bernald Mendy, Sergio Ramos n’abandi benshi. Ikindi ni uko abakunzi ba ruhago nta rungu iyi weekend hari imikino ya Serie A ya Brasil kuri ubu buryo bukurikira :

Tariki 24/06/ 2023 ATHLETICO-PR vs CORINTHIANS saa 21:00 kuri Sports Premium CH 252 & CH 246 (Dish)

Tariki 25/06/ 2023 PARMEILAS Vs BOTAFOGO Saa 21:00 kuri Sports Premium CH 252 & CH 246 ( Dish)

Tariki 25/06/ 2023 SANTOS vs FLAMENGO saa 23:00 kuri Sports Premium CH 252 & CH 246 ( Dish)

Iyi shampiyona uzasangamo abakinnyi mwari mwarabuze nka Marcelo, Luis Suárez, David Luiz & Philip Luiz, Hurk n’abandi benshi.

Ku bakunzi b’amaseri tariki 24/06/2023 kuri Novela E plus, ntimuzacikwe n’iyitwa The wife izajya inyuraho buri munsi Saa 20:40, mu rurimi rw’Icyongereza, kimwe n’indi yitwa Ambassador’s Daughter S2- ica kuri ST Swahili Saa 19:15.

Ku bakoresha Igifaransa namwe ntimwibagiranye kuko kuri shene ya ST Zee Magic TV hari gucaho serie yitwa Le Consentment inyuraho Saa 20:00, hamwe n’izindi nyishi musanga kuri Novela F na Novela F Plus.

Abafite abana iki cyumweru mbahitiyemo cartoon yitwa Mumfie kuri JIMJAM Saa 17:55 cyangwa Super Man n’indi zitandukanye kuri ST Toonami.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka