StarTimes igiye gukomeza gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda

StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite kirengera. Ayo masezerano azamara imyaka ibiri azibanda cyane cyane ku gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda kwimenyereza umwuga, guhabwa akazi ndetse no guteza imbere imishinga yabo.

Nestor Muvunyi ushinzwe iyamamazabikorwa (Marketing) muri StarTimes, yavuze ko biyemeje gukomeza imikoranire basanzwe bafitanye na SOS Rwanda.

Ati “Tumaze imyaka itatu dukorana. Dusinyanye amasezerano mashya kugira ngo dukomeze gukorana na bo. Aya masezerano ateganya ko baduha abana tukabaha ubumenyi ku ikoranabuhanga rya StarTimes no kubaha akazi mu gihe hari imyanya ibonetse muri StarTimes.”

Umuyobozi wa SOS Children’s Villages Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yashimiye ubufatanye StarTimes ikomeje kubagaragariza mu gufasha urubyiruko gutera imbere, dore ko basinyanye amasezerano yo gukorana mu myaka ibiri nyuma y’indi myaka itatu bari bamaze bakorana.

Ati “Dusanzwe dukorana kandi neza tugamije cyane cyane gufasha urubyiruko. SOS ifite urubyiruko rutandukanye, tubafasha kwiga no kwikura mu bukene. StarTimes rero idufasha mu kubamenyereza akazi mu byo tuba twabigishije, hanyuma bakaba babaha n’akazi.”

Ubuyobozi bwa SOS Rwanda buvuga ko urubyiruko bafasha rumaze guca muri StarTimes rusaga 80 mu myaka itatu bamaze bakorana, abasaga 20 muri bo bakaba barabonye akazi muri StarTimes nyuma yo kwimenyereza, abandi na bo bakaba baragiye babona akazi ahandi babikesha ubumenyi bungutse ku bufatanye na StarTimes.

Kwizera Jean Bosco uyobora SOS Rwanda (wambaye indorerwamo) hamwe na Nestor Muvunyi wo muri StarTimes bagiranye amasezerano yo gukomeza imikoranire
Kwizera Jean Bosco uyobora SOS Rwanda (wambaye indorerwamo) hamwe na Nestor Muvunyi wo muri StarTimes bagiranye amasezerano yo gukomeza imikoranire

Kwizera Jean Bosco uyobora SOS Rwanda ati “Urumva ko ari ubufatanye bufite agaciro cyane kuri SOS Rwanda kandi turabwishimira. Turamutse tugize ibigo bikora nka StarTimes byinshi, twibaza ko waba ari umusanzu ukomeye mu kugabanya ikibazo tuzi twese cy’ubushomeri kiri mu rubyiruko.”

StarTimes yatangiye gukorera muri Afurika ihereye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, igenda yagura amashami hirya no hino muri Afurika, ubu ikaba igeze mu bihugu 30 byo muri Afurika. Muri uko kwagura amashami, StarTimes iteganya ko itazamuka yonyine, ahubwo igira na gahunda yo guteza imbere abaturage b’aho ikorera, cyane cyane urubyiruko nk’icyizere cy’iterambere ry’ahazaza.

Abayobozi n'abakozi muri SOS Rwanda na StarTimes bafashe ifoto y'urwibutso, bishimira imikoranire mu guteza imbere urubyiruko
Abayobozi n’abakozi muri SOS Rwanda na StarTimes bafashe ifoto y’urwibutso, bishimira imikoranire mu guteza imbere urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka