Sosiyete zirindwi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zahagaritswe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse impushya zemerera sosiyete zirindwi gucukura amabuye y’agaciro.

Ibyo byakozwe muri gahunda yo kongera ubucukuzi bw’amabuye bukozwe mu buryo budashyira ubuzima bw’abantu mu kaga, bugatanga umusaruro ukwiye kandi bugakorwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Icyo cyemezo cyo gutesha agaciro impushya zemerera izo sosiyete zirindwi gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyafashwe na RMB ihita inatangaza ko izo mpushya ziteshejwe nyuma y’uko izo sosiyete zirindwi zinaniwe kubahiriza ibyo zari zabanje gusabwa kuzuza mu bijyanye n’ibibazo bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zagombaga gukemura ntizibikore.

Izo sosiyete zivugwaho kuba zitubahiriza amabwiriza ajyana no kubungabunga ubuzima bw’abantu, ibidukikije n’amabwiriza agenga umurimo, ibyo bikaba binyuranyije n’ibyo zari ziyemeje mbere yo gutangira ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gutesha agaciro izo mpushya z’izo sosiyete zirindwi kandi byakozwe mu rwego rwa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kurufasha gukora mu buryo bwa kinyamwuga.

Binyuze mu bufatanye n’ibindi bigo bya Leta bitandukanye, RMB izakomeza ku buryo bwo kongera umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kwita ku birombe byatawe n’ababicukuragamo amabuye y’agaciro mu gihe hategerejwe gushyirwamo abandi bashoramari bakomeye.

RMB yaboneyeho umwanya wo gusaba abafite ibyemezo by’impushya zo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gukomeza guykora ibikorwa bybo neza, bita cyane ku bijyanye no kubahiriza ibisabwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ibyo byose iyo byitaweho ngo bigira uruhare mu gutuma urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.

Amasosiyete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahagaritswe, harimo, Ngali Mining Limited – yambuwe uruhushya (Amethyst Concession) rwo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoreraga mu Karere ka Ngororero, DEMIKARU – yambuye impushya 2, harimo urwo gukorera mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Rutsiro.

Hari kandi sosiyete ya ETS MUNSAD Minerals – yambuwe uruhushya rwo gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero, hari kandi FX TUGIRANUBUMWE –yambuwe uruhushya rwo gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi.

Sosiyete ya ‘Ngororero Mining Company (NMC)’ yambuwe impushya 2, zo gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero (Nyamisa na Nyabisindu), indi ni sosiyete ya ‘Ets R. M. & Sons’ yambuwe impushya 2 zo gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Bugesera, ndetse na sosiyete ya ‘Union Stone’ yambuwe uruhushya rumwe rwo gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwankuba.

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwinjije Miliyoni 852 z’Amadolari mu mezi icyenda abanza y’umwaka wa 2023 (Mutarama-Nzeri ) mu gihe mu mwaka wabanje wa 2022, rwinjije Miliyoni 584.8 z’Amadolari mu mezi icyenda abanza y’umwaka (Mutarama-Nzeri).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka