Sosiyete yo muri Turukiya igiye kubaka kaminuza mu Rwanda

Sosiyete ikomeye yo muri Turukiya yitwa Koza Ipek Group yatangaje ko yiteguye kubaka kaminuza mu Rwanda yise “Turkish Rwanda school”. Iyi sosiyete yabitangaje nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu yagiranye n’abashoramari baho tariki 21/03/2012.

Sosiyete Koza Ipek Group izobereye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itangazamakuru, uburezi, n’ubwubatsi.

Guler Baris Umuyobozi wa Koza Ipek Group ashima Perezida Paul Kagame ku iterambere yagejeje ku Banyarwanda kandi ko icyerekezo cye n’ibyagezweho byubaka ejo hazaza heza.

Imiyoborere myiza iboneka mu Rwanda imaze guhindura byinshi abashoramari b’i Burayi batatekerezaga ko byaboneka muri Afurika harimo gukangurira abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda no kwihutisha serivise; nk’uko umuyobozi wa Koza Ipek Group yakomeje abisobanura.

Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abashoramari bo muri Turukiya yabagaragarije ko gushora imari mu Rwanda ndetse no mu karere bishoboka ndetse anashima inshuti z’u Rwanda z’abashoramari bashoboye kugana iyo nzira.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira incuti z’u Rwanda, abacuruzi b’iki gihugu bamaze gufungura inzira igana mu gihugu cyacu ariko si gufungura inzira gusa ahubwo bazasanga ko ubucuruzi bushoboka no mu karere u Rwanda ruherereyemo”.

Perezida Kagame yaragaragaje uburyo gushora imari mu Rwanda byagira uruhare mu iterambere ku bayishora no ku gihugu hagendewe ku mahirwe ahari mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu, ubukerarugendo, inyongera gaciro k’umusaruro w’ubuhinzi ndetse no mu rwego rw’imari n’icunga mutungo.

Biteganyijwe kuri uyu wa kane Perezida Kagame asura zimwe mu nganda zo muri Turukiya akaza no guhura n’abagize ihuriro ry’abacuruzi ryo muri icyo gihugu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

You are not focused. ko mwatangiye muvuga Kaminuza bikarangira mwigiriye mu bindi. you should mantain your focus. mukataubwira aho iyo kaminuza izubakwa, ryari,izatangaira gukora ryari, izigisha iki ni bande bazayigamo, n’inyungu bifitiye abanyarwanda.

FREDY yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Bravo H.E?Iyo kaminuza izaba ifite ayahe maoptions?

josee yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka