Sosiyete y’Abashinwa yitezweho koroshya ingendo muri Kigali

Sosiyete yo mu Bushinwa yakoze inyigo yitezweho kuba igisubizo ku ngendo z’abantu mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko abakoresha ibinyabiziga.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali na wo urimo kureba uburyo hakwemezwa imwe mu mihanda igenewe gusa ibinyabiziga binini bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ubu buryo bwo guhuza imihanda igenewe gusa imodoka nini zitwara abagenzi (Bus Rapid Transit) bwitezweho kurangiza ikibazo cy’umubyigano ukabije w’ibinyabiziga bitwara abagenzi n’ibitwara abantu ku giti cyabo, ndetse n’ibitwara ibindi bintu bitandukanye.

Ikigo gishinzwe iby’imyubakire mu mujyi wa Kigali (Kigali Construction One Stop Centre (OSC), cyatangarije Kigali Today ko inyigo y’ishyirwa mu bikorwa by’uwo mushinga izemezwa mu cyumweru gitaha.

Umujyi wa Kigali uvuga ko urimo kwiga uko uwo mushinga wazajya mu bikorwa, ubu hakaba kandi hari n’ikigo cyagaragaje ko gishaka kuba cyaza gukora uwo mushinga nk’uko Fred Mugisha uhagarariye urwego rushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali (OSC) yabitangaje.

Mugisha yagize ati “Hari sosiyete yo mu Bushinwa yagaragaje ubushake mu kubaka uyu muhanda. Si ngobwa ko twatangaza izina ryayo ubungubu”.

Mugisha akomeza kandi avuga ko biramutse bigenze neza gushyira mu bikorwa gahunda y’iyi mihanda izajya ikoreshwa n’imodoka nini zitwara abagenzi gusa bizaba mu myaka ibiri iri imbere.

Agira ati “Ni umushinga usabwa gushyiramo ingufu nyinshi, kandi tugomba guha agaciro. Ni yo mpamvu rero tugomba gukorana n’abikorera ndetse na Leta mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga”.

Amasosiyeti yo mu Bushinwa (Urugero nka China Roads) asanzwe agaragara mu mirimo myinshi yo guteza imbere ibikorwa remezo nk’imihanda n’izindi nyubako zitandukanye.

Uyu mushinga wo koroshya uburyo bwo gushyiraho imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi muri Kigali umaze igihe kinini uvugwa. Muri 2016, itsinda ry’Umujyi wa Kigali rishinzwe gutwara abagenzi muri Kigali ryari ryatangaje ko iyo mihanda yose hamwe izaba ifite uburebure bwa kilometero160, ikazakoreshwa n’imodoka nini, buri yose ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi basaga ijana.

Umujyi wa Kigali ukomeje gushaka uburyo bunoze bwo gutwara abagenzi
Umujyi wa Kigali ukomeje gushaka uburyo bunoze bwo gutwara abagenzi

Buri muhanda izo modoka zizakoresha uzaba ufite ubutambike (ubugari) bwa metero 36. Iyo mihanda ituruka muri Nyabugogo izagana mu byerekezo bitanu byo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Icyerekezo cya mbere kigizwe n’umuhanda Nyabugogo – Yamaha - Down town - Nyamirambo.

Icyerekezo cya kabiri kigizwe n’umuhanda uzaca Kwa Mutangana, ukomeze ku biro bya polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda biri ku Muhima - Icyicaro cya RSSB – Rwandex - Zion Temple - Kicukiro centre.

Icyerekezo cya gatatu kigizwe n’umuhanda Nyabugogo – Kinamba - ULK - Fawe Gisozi – Kagugu.

Icyerekezo cya kane kigizwe n’umuhanda Nyabugogo – Zindiro muri Kimironko, noneho abakomeza berekeza i Kabuga, bakoreshe umuhanda Kinamba – Kacyiru – Kwa Lando, bagere muri Kimironko baciye kuri Prince House, bazamuke kuri Centre Christus –Remera. Uyu muhanda uzakomeza ugere no muri Zindiro, Ndera na Rusororo.

Icyerekezo cya gatanu kigizwe n’umuhanda uturuka kwa Lando, werekeza i Masaka unyuze kuri Sonatube – Niboye - Rubirizi no mu Busanza.

Ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali busanzwe bukorwa n’ibigo bitatu bifitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali, ari byo RFTC, Royal Express na KBS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka