Sosiyete Sivile yiyemeje kurushaho gukora neza ikurikije ibiteganywa n’amahame ya Istanbul

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP) ku bufatanye n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta ukora ibikorwa by’iterambere witwa ‘Rwanda Development Organisation – RDO’ ndetse na bamwe mu bakora mu nzego za Leta, tariki 20 Gicurasi 2022 bahuriye mu biganiro bagamije kurebera hamwe uko inzego zitandukanye zafatanya na sosiyete sivile mu guteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa, yibukije abahagarariye iyo miryango ko amahame ya Istanbul, bakwiriye kuyubakiraho mu mikorere yabo
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, Dr. Joseph Ryarasa, yibukije abahagarariye iyo miryango ko amahame ya Istanbul, bakwiriye kuyubakiraho mu mikorere yabo

Kabeza Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile (Rwanda Civil Society Platform - RCSP), yasobanuye ko bahuriye mu biganiro bigamije kureba uko imiryango ya sosiyete sivile yarushaho gukora inshingano zayo neza, cyane cyane bashyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono Istanbul muri Turukiya azwi nka ‘Istanbul Principles’.

Ayo masezerano cyangwa se amahame ni yo imiryango ya sosiyete sivile isabwa kwibandaho mu bikorwa byayo bya buri munsi, mu rwego rwo kugira ngo imiryango ya sosiyete sivile ifashe mu guteza imbere abaturage.

Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w'Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe(RCCDN) ni we wari uyoboye ibiganiro
Vuningoma Faustin, Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe(RCCDN) ni we wari uyoboye ibiganiro

Ayo mahame ni umunani hakaba harimo ayerekeranye no kubungabunga ibidukikije, abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, gukorera mu mucyo no kumurikira abandi ibyo ukora, hakabamo n’ihame ryerekeranye no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye ntawe usigaye inyuma mu bikorwa by’iterambere. Harimo no gukorera ku ntego, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.

Zimwe mu mbogamizi iyi miryango yita ku nyungu z’abaturage ivuga ko ihura na zo mu gufasha mu iyubahirizwa ry’aya mahame, ni ibijyanye no kubona ubushobozi bw’amafaranga.

Kabeza Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile
Kabeza Angelique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile

Ni byo Kabeza Angelique, umunyamabanga w’iri huriro yasobanuye, ati “Hari ikibazo cy’inkunga iba idahagije. Ikindi ubumenyi bwo gukora akazi ka sosiyete sivile na bwo buracyari buke mu bakozi ba sosiyete sivile. Ikindi ni uko usanga habaho ubufatanye buke no gukorera hamwe, bigatuma bamwe badindira mu kugera ku iterambere bifuza.”

Ati “Kugira ngo tugere ku ntego twihaye, twiyemeje gukorera hamwe nk’imiryango ya sosiyete sivile, tugakorana na Leta, ndetse n’abikorera.”

Mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko gukorana, bifashishije urugero rw’amashyiga gakondo atatu, bagaragaza ko iyo rimwe rihengamye, cyangwa ari rito, cyangwa se rikavamo, guteka biba bitagishobotse.

Abari muri ibi biganiro basanze kandi kugira ngo imiryango ya sosiyete sivile ibashe gukora inshingano zayo neza, abagize iyo miryango bakeneye kumenya gutegura igenamigambi bakurikije ibyo Abanyarwanda bakeneye (proposal writing) noneho bakaba ari byo bashakira inkunga.

Rwibasira Eugene uyobora umuryango ‘Rwanda Development Organisation – RDO'
Rwibasira Eugene uyobora umuryango ‘Rwanda Development Organisation – RDO’

Rwibasira Eugene uyobora umuryango nyarwanda utari uwa Leta ukora ibikorwa by’iterambere witwa ‘Rwanda Development Organisation – RDO’ bakaba ari na bamwe mu bagize uruhare mu gutegura ibi biganiro, yavuze ko mu kurebera hamwe aho imiryango ya sosiyete sivile igeze ishyira mu bikorwa ibikubiye muri ayo mahame ya Istanbul agenga imikorere ya sosiyete sivile, basanze hari ibyo bamaze kugeraho, hakaba n’ibitarakorwa bitewe n’imbogamizi, ariko bakaba bafashe n’ingamba zatuma ibyo batarageraho babigeraho.

Naho ku byerekeranye no kuba hakiri imbogamizi mu bushobozi budahagije bw’imiryango ya sosiyete sivile, Rwibasira asanga ahanini ikibazo kiri ku baterankunga badahoraho, ndetse rimwe na rimwe ugasanga hari ibyo basaba iyo miryango gukora nyamara ntibagaragaze uko bazayifasha mu buryo burambye bw’ubushobozi izakenera.

Hari n’ikindi kibazo aho usanga imiryango ya sosiyete sivile idafatwa kimwe, hakabaho imiryango igaragara nk’aho itoneshwa. Ngo haracyari n’ikibazo mu guhanahana amakuru hagati y’imiryango nterankunga n’imiryango ya sosiyete sivile. Ngo haracyari n’ingorane mu gutegura imishinga kuko hari igihe usanga abaterankunga bashyiramo amananiza.

N’ubwo hariho izi mbogamizi, ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile (RCSP) rivuga ko rizakomeza kurebera hamwe uko ryagera ku ntego zaryo.

Ni byo Rwibasira yasobanuye ati “Icya mbere twasanze tugomba gushaka uko twubaka ubushobozi bw’imiryango ya sosiyete sivile kugira ngo babashe gukora ibyo biyemeje. Ikindi ni ukugirana ibiganiro n’abaterankunga kugira ngo na bo baduhe icyizere cy’uko bahindura imikorere, icya gatatu ni uburyo bwo gusangira amakuru, kuko imikoranire hagati y’imiryango nyarwanda itari iya Leta n’abaterankunga ishingiye ku mafaranga, ntabwo ishingiye mu kuganira politiki y’iterambere. Turashaka rero byombi kubihuza.”

Vitalice Meja waturutse muri Kenya yunguranye ibitekerezo n'abari bahagarariye ihuriro ry'imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile
Vitalice Meja waturutse muri Kenya yunguranye ibitekerezo n’abari bahagarariye ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile

Vitalice Meja wo muri Kenya ufite umuryango witwa Reality of Aid Africa, wasangiye ubunararibonye n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta, na we yavuze ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganywa n’amahame ya Istanbul, aho asanga hari aho imiryango ya sosiyete sivile ikora neza mu buryo bushimishije nko mu guha ijambo umuturage mu gutegura ibyo iyo miryango ya sosiyete sivile ikorera umuturage, ndetse no gukorana n’inzego za Leta mu gutegura ibikorwa.

Ati “Icyakora haracyari byinshi byo gukora nko mu kunoza umurongo ngenderwaho ndetse n’igenamigambi ry’ibikorwa no kongerera ubushobozi abakozi b’iyo miryango kugira ngo babashe gutanga umusaruro mu byo bakora.”

Yongeyeho ati “Ndatekereza ko hari icyizere ko iyi miryango nirushaho gukorera hamwe, kuganira no kungurana ibitekerezo n’ubumenyi, bizayifasha mu kugera ku ntego yiyemeje. Amashyiga atatu akomeye ku rwego rumwe ni yo afasha mu guteka neza. Rero imiryango ireberera abaturage, Guverinoma ndetse n’abaterankunga bakwiye kuzuzanya no gufasha sosiyete sivile gukora neza.”

Habayeho kungurana ibitekerezo mu biganiro byo mu matsinda
Habayeho kungurana ibitekerezo mu biganiro byo mu matsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka