Sosiyete Sivile yamaganye abanenga uhohoterwa agatinda kubivuga

Ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, imwe mu miryango itari iya Leta(Sosiyete Sivile) iharanira uburenganzira bw’umugore yakoze inama isuzuma aho u Rwanda ruhagaze mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore, ikaba yarafashe imyanzuro yamagana ababuza abahohotewe kuvuga ihohoterwa bakorewe kera.

Rutayisire Fidèle
Rutayisire Fidèle

Rutayisire Fidèle uyobora umuryango w’abagabo biyemeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere uburinganire(RWAMREC), yagize ati "Turi muri sosiyete irwaye, aho abantu batinya kuvuga ibyababayeho kubera ko nta butabera babona, bashyirwa mu kato cyangwa bagatinya ingaruka zizababaho".

Rutayisire akavuga ko kubera iyo mpamvu umuntu ashobora kumara n’imyaka irenga 10 ataravuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza igihe azabona abashobora kumwumva no kumuha ubutabera.

Umuyobozi wungirije w’umuryango BENIMPUHWE ufasha abagore n’abakobwa, Mukeshimana Thérèse, avuga ko umuntu kuba yatinda kuvuga ko yahohotewe biterwa n’uko ari cyo gihe akangukiye agatinyuka kuvuga ibyamubayeho.

Mukeshimana Thérèse ashishikariza abahohotewe kutabiceceka
Mukeshimana Thérèse ashishikariza abahohotewe kutabiceceka

Mukeshimana yakomeje akangurira abahura n’ihohoterwa kwihutira kubigaragaza, kuko iyo hatarashira amasaha 72 ngo byorohereza inzego gukurikirana uregwa, ndetse n’uwahohotewe agafashwa kudatwita inda atifuza no kurindwa kwandura indwara nka SIDA.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore yasabye inzego zitandukanye gushyigikira abatinyutse kuvuga ko bahohotewe, hatitawe ku gihe gishize bamaze bakorewe icyo cyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka