Sosiyete Sivile n’Itangazamaku bigiye gukora ubuvugizi ku itumbagira ry’ibiciro

Imiryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yahuye na bamwe mu banyamakuru ku wa 04 Ukwakira 2022, kugira ngo bafatanye gukorera abaturage ubuvugizi ku bibazo birimo icyo gutumbagira kw’ibiciro.

Sosiyete Sivile n'Itangazamaku bigiye gukora ubuvugizi ku itumbagira ry'ibiciro
Sosiyete Sivile n’Itangazamaku bigiye gukora ubuvugizi ku itumbagira ry’ibiciro

Umuyobozi wungirije w’Umuryango ’Never Again Rwanda’, Eric Mahoro, avuga ko ubuvugizi bukorerwa abaturage ari buke bitewe n’ubufatanye budahagije, bw’imiryango itari iya Leta n’Itangazamaku.

Mahoro atanga ingero z’ibikenewe gukorerwa ubuvugizi birimo ibijyanye na Nkunganire ku bahinzi ngo irimo ibibazo bituma bava mu Ntara bakaza i Kigali kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), gusaba kurenganurwa.

Avuga ko ibyinshi mu byemezo bijyanye n’Uburezi bifatirwa ku rwego rw’Igihugu nk’uko umuryango ayobora wa ’Never Again’, ngo wabiganirijwe na bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mahoro avuga ko indangamuntu na zo n’ubwo zifatirwa ku Murenge, abazikeneye badapfa kuzibona ndetse hakaba n’abaza i Kigali ku Kigo NIDA gishinzwe kuzitanga.

Ati "Turifuza imikoranire irushijeho kuba myiza hagati y’ibigo by’Itangamakuru n’imiryango itari iya Leta, hagamijwe kunoza ubuvugizi bakorera abaturage ku bibazo binyuranye."

Oswald Mutuyeyezu atanga igitekerezo
Oswald Mutuyeyezu atanga igitekerezo

Umuryango ’Never Again Rwanda’ uvuga ko urimo no gusabwa gukora ubuvugizi ku kibazo cy’ibiciro birimo kuzamuka umunsi ku wundi, ukaba watumiye mugenzi wawo ADECOR uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi, kugira ngo bagire icyo bavuga kuri icyo kibazo.

Umuyobozi wa ADECOR, Damien Ndizeye, avuga ko impamvu zateye izamuka ry’ibiciro cyane cyane iby’ibiribwa, zituruka ku mihindagurikire y’ibihe, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya n’ingaruka za Covid-19.

Ndizeye asaba Leta kugenera nkunganire abahinzi bose no kongera amafaranga ashorwa mu buhinzi, hagashakwa uburyo bajya bahinga igihe cyose imvura yaba yaguye cyangwa itaguye.

Yongeraho ko ari bwo buryo bwonyine bwasubiza hasi ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku wundi, kuko ’iyo ibiribwa byabonetse ari byinshi ku isoko, igiciro ari bwo kimanuka.’

Eric Mahoro wa Never Again Rwanda
Eric Mahoro wa Never Again Rwanda

Umunyamakuru wa TV10 akaba n’Umusesenguzi, Oswald Mutuyeyezu (Oswakim), na we avuga ko ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro gikwiriye gukorerwa inyigo n’ubuvugizi.

Ati "Umuntu aribaza igitunze Abanyarwanda umunsi ku wundi akakibura, niba ari maji niba ari iki! Ibirayi byigeze birangura amafaranga 500Frw! Icyo kintu gikeneye gukorwaho ubuvugizi n’inyigo zikomeye."

Mutuyeyezu avuga ko n’ubwo Itangazamakuru ryasabwe ubuvugizi ritaziharirwa na Sosiyete Sivile yonyine, bitewe n’uko ari urwego rukorera bose harimo Leta n’Abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ngembo nakugirango ibiciro bimanuke retaharicyo yakora emwe mubonagushor imarimukubakamahoteri guhingibitibitaribwa mubonaringombwa inzarigiyekumarabantu? reta nishorimari mubuhinz itangubutakabwosebudahinze tubuhinge.ibintubizagarukamuburyo ahogukorimihandabantuzanyuramobahunginzara kubakamazubacirwamoninzaro ntacyibyobyagezakumuturage murakoze.

Mathias yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

ngendibaza nkaburibisubizope nib abanyarwanda murirusange twarateyimberecyane? esemubiribwaturyamurwanda nikikivamurikirene? abanyarwanda dutunzwenibyo duhinga mirongw86 kwi100 ibirayiturabihinga500fr ibigoriturabihiga kawunga1100fr umuceri1600fr ibishyimbo1000fr kukiroki1 uribaza adafitakazigahoraho bazabahe? abagafite kwisharitiyongerayose? nzabandorohotuzagera nibibiciro.murakoze

Mathias yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Birakwiye ko icyokibazo cyakingwaho kuko abafite akazi gaciriritse bira tugoye cyane murakoze

Jean Marie yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka