SOS Rwanda irasaba umuryango Nyarwanda gusana inkingi zawo zasenyutse

Mugisha Gabriel hamwe na Mugisha Emmanuel batoraguwe ku gasozi ari impinja zikivuka, umwe nyina akaba yari yamutaye mu rutoki rw’i Nyamirama muri 2011, undi nyina yaramubyaye amuta ku cyuzi cyitwa Gikaya (muri Kayonza) muri 2013.

Abarezi ba Mugisha Emmanuel watoraguwe ku cyuzi bavuga ko guta umwana bidaterwa n'ubukene kuko nta mukene ubaruta
Abarezi ba Mugisha Emmanuel watoraguwe ku cyuzi bavuga ko guta umwana bidaterwa n’ubukene kuko nta mukene ubaruta

Aba bana baje kugira umugisha nyuma yo gutoragurwa no kurerwa, ubu Mugisha Gabriel ariga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, Mugisha Emmanuel na we yiga mu kiburamwaka (gardienne) cya gatatu.

Umubyeyi urera Mugisha Gabriel, Gahongayire Jeannine w’imyaka 61 utuye i Nyamirama mu karere ka Kayonza, avuka ko yabonye abakecuru bamuzanira umwana w’uruhinja batoraguye mu rutoki, aramwakira amuramiza amata, yiyemeza kumurera no kumwitaho.

Gahongayire ufite abana batandatu bamaze kubaka ingo zabo, n’ubwo ashaje avuga ko yandikishije Mugisha mu biro by’irangamimerere ndetse akaba ari mu nzira zo kumwiyandikishaho nk’umwana we.

Agira ati “Kwakira umwana ntibigombera imyaka n’ubukire, ahubwo bisaba kuba uzi Imana, umwana ni umugisha, Abanyarwanda bakwiye guhabwa inyigisho bakagira urukundo kuko abana bari hanze aha batagakwiye kuba bahari”.

Gahongayire yavugaga ibi yaraye yakiriye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 12 uvuga ko aturutse i Kirehe kandi atazi aho yerekeza, nyuma y’uko nyina na se bagurishije inzu y’iwabo, nyina akaba yaragiye muri Uganda gushaka undi mugabo, se yirirwa aca inshuro, arara aho ageze hose.

Mugisha Gabriel ari kumwe n'umubyeyi umurera, Gahongayire Jeannine
Mugisha Gabriel ari kumwe n’umubyeyi umurera, Gahongayire Jeannine

Hirya gato muri uwo murenge wa Nyamirama ariko mu kandi kagari kitwa Shyogo, ni ho abarera Mugisha Emmanuel batuye, ari bo Mukakinani Annonciate na mukuru we Mukarubayiza Donatienne.

Aba bavandimwe batuye mu isambu basigiwe n’ababyeyi, nta n’umwe muri bo washatse umugabo n’ubwo Mukarubayiza afite umwana mukuru wiga mu mashuri yisumbuye.

Bombi bavuga ko ari abakene bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, bakaba batunzwe no guhingira abantu bakabaha amafaranga y’umubyizi w’uwo munsi.

Mukakinani agira ati “Mugisha namuhawe n’umurwayi wo mu mutwe witwaga Mikael, wari umutoye ku cyuzi cya Gikaya, nta cyahi na kimwe bari bamufubitse, imbeho yarimo kugatitiza kagiye guhwera, kari uruhinja rumaze nk’iminsi itanu.

Naramuzanye mukuru wanjye aramwemera, twagiye guca inshuro tugura amata turamuramiza akajya agenda ahembuka gake gake uko iminsi ishira, none agize imyaka itandatu, yarakuze”.

Mukakinani w’imyaka 41 utaragize amahirwe yo kubona umugabo, ndetse nta mwana n’umwe yabyaye, arimo gushaka uburyo yakwiyandika kuri Mugisha akaba umwana we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bahuye n’umwunganizi, SOS Children’s Villages-Rwanda

Abarezi ba Mugisha Emmanuel hamwe n’aba Mugisha Gabriel bavuga ko bagize amahirwe, Umuryango wita ku bana batereranywe, SOS Children’s Villages-Rwanda urabamenya, utangira ubaha amahugurwa, ufasha abo bana kwiga, unabagenera ibikoresho by’ibanze bakeneye.

Kuva washingwa mu Rwanda mu mwaka wa 1979 kugeza ubu, SOS Children’s Villages-Rwanda umaze kwita ku bana bakabakaba 17,500, bamwe barererwa mu bigo byayo i Kigali, Gicumbi na Nyamagabe, abandi ukabafashiriza mu miryango bavukamo cyangwa irera abana batayivukamo.

Kuva mu mwaka wa 2005, SOS Children’s Villages-Rwanda imaze kuvana mu bukene imiryango 3,065, harimo irenga 1,000 yabashije kwizigamira amafaranga 184,167,038Frw.

Amasezerano y’Umuryango w’abibumbye (UN) ku burenganzira bw’umwana, ateganya ko nta mwana ugomba kurererwa ahandi hatari mu muryango avukamo, ariko bitewe no gutakaza abamubyaye, umwana yakirwa mu wundi muryango akitabwaho mu buryo buteye kimwe nk’uko yari akwiye kurererwa mu muryango avukamo.

Umukozi wa SOS Children’s Villages-Rwanda ushinzwe uburere nsimburamubyeyi, Munyankiko Dieudone, avuga ko bagerageza kubahiriza aya mahame ya UN, kuko ngo bashyira abana mu kimeze nk’urugo rugizwe n’abana barindwi, hakaba umubyeyi ubarera, abana bagahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo uko barya, bambara, aho basengera, n’ibindi.

Umudugudu wa SOS usanga ugizwe n’ingo nyinshi nk’uko bimeze mu yindi midugudu yo mu Rwanda, aho abana bajya kwiga, bakanavuzwa, ndetse umubyeyi akanabaha uburenganzira bwo kujya kwidagadura, ibi bikaba bitandukanye n’ikigo kirera imfubyi (orphelinat), kuko bo ngo babonana n’ufatwa nk’umubyeyi rimwe na rimwe.

Abana SOS ifashiriza mu miryango irabakurikirana buri gihe, ibishyurira amashuri n’ibikoresho, iremera igishoro imiryango yabakiriye kugira ngo babashe guhinga, korora cyangwa gucuruza, kandi ikabagenera amahugurwa ku buryo bunoze bwo kurera abana.

SOS Children’s Villages-Rwanda irasaba umuryango Nyarwanda gusana inkingi zawo zasenyutse

Munyankiko akomeza agira ati “Birashoboka ko umuntu yabyara yikinira ariko kurera si umukino, ugomba kubyara witeguye kurera umwana uzabyara”.

Hari impamvu nyinshi SOS Children’s Villages-Rwanda igaragaza ko zituma umwana ata umuryango cyangwa izituma umuryango uta umwana, ariko muri zo abenshi ngo ni abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri hungabana rikaba ritera gutandukana kw’abashakanye, kwicana, kurwana ntawe utekereza ku bana, gutakaza umuco, ubukene, ibirangaza byabaye byinshi, kuba umwana atakirerwa n’umuryango mugari n’ibindi.

Munyankiko ati “Hari ihungabana ry’umuryango, ntabwo ugifite inkingi zikomeye, abana baririrwa imbere ya televiziyo, barareba telefone, imbuga nkoranyambaga ni uburozi bukomeye, hari urujijo hagati y’uburenganzira n’inshingano, ndetse no kutajyanisha iterambere n’umuco byahindutse nk’uburozi”.

Ibi bibazo hamwe n’ibindi ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, bwabishinze inshuti z’umuryango, nk’uko bitangazwa n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyamirama, Uwizeye Caritas.

Mu nshingano z’inshuti z’umuryango harimo gutanga raporo mu nzego no gukorera ubuvugizi abana bakoreshwa imirimo ivunanye, abahohoterwa, abafite ingo zirimo ubukene n’amakimbirane, ubusinzi n’ubuharike ndetse no kutiga kw’abana.

Uwizeye agira ati “Izi komite zidufasha gukumira ibibazo mu miryango ku rugero rurenga 80%, kuko iyo ibibazo nk’ibyo bigaragaye zigomba kwihutira kuganiriza umuryango no gukumira ingaruka”.

Ngendahimana Elisa, ukuriye inshuti z’umuryango mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza, avuga ko mu ngo 184 z’umudugudu atuyemo bafite ingo 14 zirimo amakimbirane.

Avuga ko ubukene bugira uruhare runini mu makimbirane y’abagize ingo, akaba we na bagenzi be bafasha abagize umuryango kugira umuco wo kwizigamira no gushaka imishinga ibateza imbere.

SOS Children’s Villages-Rwanda irasaba Itegeko n’ingengo y’imari

Munyankiko Dieudoné, Umukozi wa SOS Children's Villages
Munyankiko Dieudoné, Umukozi wa SOS Children’s Villages

Uyu muryango uvuga ko hakenewe ingengo y’imari yo gufasha abana barimo kurererwa mu miryango itishoboye cyangwa batavukamo, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere nk’abantu batagira ubashinzwe.

SOS ikomeza ivuga ko ingingo zirengera abana zigiye ziri mu mategeko atandukanye, bikaba bituma uwashaka kurengera abana barerwa n’imiryango batavutsemo nta tegeko yakwishingikirizaho.

Munyankiko ati “Hakenewe itegeko rikomatanyije rirengera ibyiciro bitandukanye by’abana, nk’urugero niba uwo mwana afite umutungo yasigiwe n’ababyeyi cyangwa uwo yahawe, imicungire yawo izagenda gute”!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka