Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda

Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho asimbuye kuri uyu mwanya John Rwangombwa wari kuri uyu mwanya kuva mu 2013, akaba yushije ikivi cye cya manda ebyiri.

Soraya yinjiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2021 asimbuye Monique Nsanzabaganwa ku mwanya wa Guverineri wungirije.

Icyo gihe yari avuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, ari wo wamugejeje muri Guverinoma kuva mu 2018.

Icyakora, yakoze n’indi mirimo yo mu rwego rwo hejuru, haba mu Rwanda no mu mahanga, aho nko 2002 yakoze muri Banki ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamara imyaka ine, mbere yo gukora muri BNP Paribas Fortis mu Bubiligi imyaka itandatu.

Mu Rwanda kandi, yanabaye umujyanama mukuru wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane-Minaffet.

Ku mwanya wa Guverineri wungirije, iri itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe wanarisinye mu mwanya wa Perezida wa Repuburika, hashyizweho Dr. Justin Nsengiyumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka