Societe civile ya Kongo yanze guhura n’iy’u Rwanda ngo bige ku kibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa
Societe civile y’u Rwanda iravuga ko yakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo ihure n’abagenzi babo b’Abanyekongo barebere hamwe uko ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Kongo cyakemurwa, ariko byaranze.
Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 23/08/2012, umuvugizi wa societe civile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, yagize ati “ntako tutagize, abo tuzi twarabahamagaye kuri terefone zabo, ndetse dukoresha n’uburyo bwo kwandikirana ku ma email ariko byose barabyanga”.
Icyakora ibi ntibyaciye intege societe civile y’u Rwanda gukomeza kureba impamvu zirimo gutera izi mvururu zituma Abanyarwanda bakomeza guhohoterwa.
Tariki 09-10/08/2012, societe civile y’ u Rwanda yagiye mu karere ka Rubavu na Nyamagabe mu nkambi ya Kigeme, kugira ngo irebe uko izi mvururu zihagaze.
Munyamariza avuga ko inzego bahuye nazo muri uru rugendo, zabagaragarije ko kugeza n’ubu Abanyarwanda bagihura n’ibikorwa by’urugomo bakorerwa n’Abanyekongo.
Impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zabwiye societe civile y’u Rwanda ko babasabira ababishinzwe bavana ingabo za MONISCO mu gihugu cya Kongo kuko nabo bakomeje kugaragara inyuma y’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Societe civile y’u Rwanda irasaba imiryango mpuzamahanga, itangazamakuru, Leta y’u Rwanda ndetse n’iya Kongo kugaragaza uruhare rwiza mu kurangiza ibibazo bya Kongo bikomeje kugira ingaruka mbi ku Banyarwanda n’Abanyekongo.
Kuva tariki 09/07/2012, Abanyekongo batangiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorera Abanyarwanda cyangwa abandi Banyekongo bavuga Ikinyarwanda babashinja gukorana n’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo.
Uretse Abanyarwanda bahohotewe mu minsi yashize, hari abandi bane bahohoterewe bari muri Kongo bategerejwe kugezwa mu Rwanda kuva tariki 22/08/2012.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Rubavu ariko zivuga ko batahamya umubare kuko imibare ihindagurika iyo bagiye kubazana basanga hari n’abandi. Ingero batanga ni igihe bigeze kuvuga ko bazana Abanyarwanda 11 bakazana 29.
Abo Banayarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma bagiye guhahirayo n’abajya kwigirayo ariko bagafatwa bashinjwa gukorana na M23.
Impamvu itangwa ituma aba Banyarwanda bataragejejwe mu Rwanda tariki 22/08/2012 ngo inzego z’umutekano zarindiriye kubinyuza mu buyobozi bw’umujyi wa Goma kugira ngo bazanywe mu buryo buzwi n’ubuyobozi.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zasabye Abanyarwanda bajya muri Kongo kujya banyura ku mipaka kandi bakagenda babivuze bafite n’ibyangombwa bibemerera gusohoka kugira ngo nibabura bimenyekane.
Eric Muvara na Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|