Kwirukana umukozi mu kazi witwaje Covid-19 ni ukwica itegeko - Me Maurice Munyentwali

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye, zirimo no guhagarika imirimo imwe n’imwe itihutirwa, cyangwa aho bishoboka abakozi bagakorera mu ngo zabo.

Hari bamwe mu bakoresha bahisemo kuba basubitse amasezerano y’akazi, abandi basezerera abakozi babo, bitewe n’impungenge yo kutazabona imishahara yo kubahemba, mu gihe nta kazi kinjiza amafaranga kakozwe.

Ibi ariko, ntibikorwa uko buri wese abishaka, kuko hagomba gukurikizwa icyo itegeko riteganya.

Twaganiriye na Me Maurice Munyentwali, Umunyamategeko, akaba no mu rugaga rw’aba Avocats mu Rwanda, atubwira icyo itegeko riteganya, ndete n’ibyo abakoresha bagomba kwitondera muri iki gihe abakozi benshi batakijya ku kazi.

Me Munyentwari avuga ko Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda rya 2018, riteganya ibihe bitandukanye amasezerano ashobora kuba yasubikwa, ndetse rigateganya n’uko amasezerano ashobora guseswa burundu.

Gusubika amasezerano, ntibivuze ko amasezerano avuyeho. Ahubwo ni ukuvuga ko buri ruhande rusubitse zimwe cyangwa zose mu nshingano rufite muri ayo masezerano, kugeza igihe azasubukurwa. Gusesa amasezerano ku buryo bwa burundu na byo byakorwa ariko bikurikije amategeko.

Munyentwari avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, amasezerano yasubikwa cyangwa agaseswa burundu kubera impamvu ebyiri zikurikira:

Impamvu ntarengwa cyangwa impamvu ntakuka (Force majeure)

Aha, ni igihe bitewe n’ibyago byabaye, akazi kakorwaga kadashobora gukomeza. Aha twavuga nk’ibiza (inkongi y’umuriro, umutingito, imyuzure), ibyorezo n’ibindi. Uyu munsi, twavuga ibi bihe bidasanzwe byatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Kuri iyi mpamvu, umukoresha amenyesha umukozi mu nyandiko ko amasezerano asubitswe, akandikamo impamvu, kandi ko amasezerano azakomeza mu gihe impamvu ivuyeho.

Muri icyo gihe, umukozi ntahembwa ariko na we ntakora. Muri iyi minsi kandi, umukoresha ntiyemerewe kwirukana umukozi, ndetse n’umukozi ntiyemerewe gushaka akazi ahandi, kuko aba agifite amasezerano agomba gukurikiza, keretse abanje kubyumvikanaho n’umukoresha we, agasezera ku buryo bwemewe n’amategeko.

Umunyamategeko Maurice Munyentwali
Umunyamategeko Maurice Munyentwali

Umukoresha kandi ntaba yemerewe gusimbuza umukozi wasubikiwe amasezerano. Ubu buryo, ni bwo bwakoreshejwe cyane muri iki gihe cya Covid-19.

Muri ibi bihe ariko hashobora kudasubikwa amasezerano, ahubwo umukozi n’umukoresha babyumvikanye, bashobora gufata iyi minsi nk’ikiruhuko cy’umwaka umukozi aba yemerewe, mu gihe iminsi amaze ku kazi, imwemerera gufata ikiruhuko. Ikiruhuko akazagihemberwa nubwo aba ataje ku kazi, ariko ntazagire ikindi afata muri uwo mwaka.

Umukoresha kandi abyumvikanyeho n’umukozi, ashobora guhitamo guhemba umukozi umushahara utuzuye (nka 50%, 20%, …) bitewe n’uburemere bw’ikibazo bagize ndetse n’akazi kashobora gukorwa.

Gusubika amasezerano kubera impamvu y’ubukungu

Abantu benshi bafite impungenge ko uretse no muri iyi minsi abantu benshi badakora akazi kabo uko byari bisanzwe, no mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye, ibigo byinshi bishobora kuzahura n’ikibazo cy’ubukungu, bitewe n’igihe byamaze bidakora.

Aha Itegeko ry’umurimo mu Rwanda ryemerera abakoresha kuba bagabanya abakozi kuko n’ubukungu buba bwagabanutse. Ibi ariko, bifite uko bikorwa hirindwa ko hari uruhande rwakwica itegeko.

Maurice Munyentwali avuga ko itegeko rivuga ko mu kugabanya abakozi, iyo umukoresha asezereye umukozi umwe cyangwa benshi kubera impamvu z’ubukungu ashyira ku rutonde abakozi bateganywa gusezererwa hakurikijwe ubushobozi ku murimo, amashuri, uburambe muri icyo kigo n’umubare w’abantu bemewe n’amategeko buri mukozi atunze.

Aha ntibareba ku bashatse cyangwa ababyaye gusa, kuko ushobora kuba utarashaka ariko ufite umuryango munini utunze. Aha umukoresha na we arareba agakoresha ubunyangamugayo bwe.

Aha kandi umukoresha asezerera umukozi mu gihe kitarenze iminsi 90. Iyo impamvu yatumye basezererwa irengeje iminsi 90 itaravaho, umukoresha asezerera umukozi burundu, akamuha n’ibyo amategeko amwemerera, (ibirarane, imperekeza,…).

Iyo ya mpamvu yateye ihungabana ry’ubukungu ivuyeho hatarashira amezi atandatu, umukoresha agashaka gutanga akazi, agomba guhera kuri wa wundi yasezereye, kandi nta kizamini akora. Iyo ibi byose bitubahirijwe, umukoresha aba yirukanye umukozi ku buryo butemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese iyo umukoresha ahagaritse umukozi yitwaje impamvu z’ubukungu agahita yangaja abarenze aboyahagaritse bigenda bite

Ndagijimana Fabien yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Muraho ese koko umuntu usezerewe murikigihe priave yavuyeho mumperekeza kandi mu masezerano nfitanye n’kigo byanditse ko mugiye nsezeye ntanga priave nasezererwa nabo bakayimpa y’iminsi 30 none baransezereye barayinyima ngo ni covid19 kandi nari nkoze imyaka 24 mwansobanurira murakoze

mukagacinya yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

ESE iyo umukoresha ahagaritse umukozi kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza muri icyo gihe izo mperekeza umukozi yemerewe zimeze gute ? ESE ni iki kigenderwaho hatangwa imperekeza

alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2020  →  Musubize

Ndagishimiye cyane Me Maurice ,ariko nashakaga kubabaza ubundi mbere Yuko umukoresha yohereza umukozi muri congé technique ,umukoresha agomba iki umukozi?

Ese biremewe ko umukoresha aha congé technique umukozi atamuhembye amezi yakoze mbere Yuko iyo congé technique,ibaho? Mwamfasha mukansobanurira.
Murakoze

Mukagasasira Ernestine yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka